skol

Zimbabwe: Hitezwe ivugurura ry’Itegeko Nshinga rizatuma Mnangagwa atinda ku butegetsi

Yanditswe: Wednesday 08, Apr 2026

featured-image

Abatavuga rumwe na Leta muri Zimbabwe batangaje ko umwuka wa politiki atari mwiza mu gihugu kubera amavugurura mu Itegeko Nshinga azaha abagize Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo gutora Perezida aho gutorwa n’abaturage basanzwe.

Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi wigeze no kuba Minisitiri w’Imari, Tendai Biti yabwiye BBC ko ibiri kuba ari nko gushaka gufata ubutegetsi ku mbaraga.

Ati “Ibi ni ugufata ubutegetsi ku ngufu. Ibikorwa byo gufata ubutegetsi ku mbaraga biri kuba buhoro buhoro muri Zimbabwe.”

Ishyaka Zanu-PF riri ku butegetsi kuva mu myaka ya 1980 ryavuze ko nta kizaribuza gukora izi mpinduka kuko uburyo bushya bwo gukora amatora buhendutse kandi budateza impaka.

Umuvugizi wa Zanu-PF, Patrick Chinamasa ati “nta cyatubuza gukora impinduka, kuyoboka inzira nshya y’imiyoborere ihendutse, idakurura impaka cyane.”

Umushinga w’Itegeko Nshinga uri mu nzira zo gutorwa uteganya ko manda y’abagize Inteko Ishinga Amategeko na Perezida ziva ku myaka itanu ikaba irindwi, amatora yari aiteganyijwe mu 2028 azigizwa inyuma azabe mu 2030.

Biteganyijwe kandi ko manda ya kabiri ya Emmerson Mnangagwa yari kuzarangira mu 2028 yazageza mu 2030, ndetse Inteko Ishinga Amategeko nshya izatorwa mu 2030 ikaba ari yo izatora Perezida mushya.

Ibiganiro biherutse kubera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko byitabiriwe n’abantu benshi ndetse bagaragaje ko bashyigikiye aya mavugurura mu itegeko nshinga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa