Amasezerano y’inkunga mu by’ubuzima angana na $ miliyoni 367 (Frw miliyari 477,1) yagombaga gusinywa hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Zimbabwe, yanze kwemerwa na guverinoma ya kiriya gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika.
Ni nyuma y’uko Perezida Emmerson Mnangagwa asanze ayo masezerano abangamira ubusugire bw’igihugu cye.
Ayo masezerano yari yatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’ishingiro ry’ubufasha bw’igihe kizaza mu rwego rw’ubuzima, binyuze muri gahunda yayo ya “America First Global Health Strategy.”
Abayobozi ba Zimbabwe bavuze ko ayo masezerano yarimo ingingo batemera, harimo icyifuzo cya Amerika cyo kubona uburenganzira bwo kugera ku makuru y’ubuzima (health data) mu gihe runaka, ibintu Zimbabwe yabonaga nk’ibirenze urugero kandi byivanga mu mikorere y’imbere mu gihugu.
Byongeye kandi, Amerika yari yasabye no kubona uburenganzira ku mabuye y’agaciro akomeye (critical mineral resources) ya Zimbabwe, ibyateye impungenge kiriya gihugu.
Nubwo Zimbabwe yanze ayo masezerano, dipolomasi ya Amerika mu bijyanye n’ubuzima irimo kwaguka ahandi muri Afurika, aho bivugwa ko nibura ibihugu 14 byasinye amasezerano asa n’ayo muri iyo gahunda nshya.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *