skol
fortebet

AFC/M23 na Twirwaneho bikomeje kwagura ibirindiro

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 27, Jul 2026

AFC/M23 na Twirwaneho bikomeje kwagura ibirindiro

Sponsored Ad

skol

Intambara imaze imyaka ine n’igice mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhindura isura, aho ihuriro AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho bikomeje kwagura ibirindiro mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Raporo ya Critical Threats ikusanya ikanasesengura amakuru y’umutekano mu bihugu bitandukanye igaragaza ko kugeza ku wa 24 Nyakanga 2026, AFC/M23 yakomeje urugamba muri Teritwari ya Masisi, Walikale ndetse no mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu cyumweru gishize, iri huriro ryavuze ko ryatoje kandi winjiza mu ngabo zawo abarwanyi bashya barenga 9318, biyongera ku bandi barenga ibihumbi 30 ryari risanganywe n’uko byemejwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye.

Umugaba Mukuru wa AFC/M23, Gen Maj Sultani Makenga, yamenyesheje aba barwanyi batorezwaga mu kigo cya gisirikare cya Tshanzu mu Kivu y’Amajyaruguru ko bagenzi babo binjiye muri iri huriro mu mwaka ushize bagize uruhare rukomeye mu gufata ibice byo mu misozi miremire.

Gen Maj Makenga yahaye aba barwanyi ubutumwa bwo kujya gufasha bagenzi babo kubobora n’ibindi bice kugira ngo bakure igihugu mu maboko y’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi ashinja imiyoborere mibi.

Hari tariki ya 20 Nyakanga, Gen Maj Makenga agira ati “Twitangire bene wacu, twitangire igihugu cyacu, twitangire umuryango. Nimukora ibyo, bizabahesha ishema kuko muzaba mubohora igihugu cyanyu, mubohora abavandimwe banyu, mubohora Abanye-Congo muri rusange.”

Mu cyumweru gishize, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryagabye ibitero bigamije kwisubiza ibice byo mu misozi miremire muri Kivu y’Amajyepfo birimo Minembwe na Point-Zéro ariko risubizwa inyuma na MRDP-Twirwaneho ikorana na AFC/M23.

Tariki ya 25 Nyakanga 2026, Umuvugizi wa Twirwaneho, Col Kamasa Ndakize Welcome, yatangaje ko abarwanyi babo bafashe santere Kipupu muri segiteri ya Itombwe muri Teritwari ya Mwenga.

Mu butumwa bw’amashusho, Col Kamasa yagize ati “Aha turi mu Gipupu kuri Segiteri, mbese ni yo santere ya Gipupu.”

Ku wa 26 Nyakanga, Col Fidèle Rugabo uri mu bofisiye bakuru ba Twirwaneho na we yagaragaye ari muri Gipupu, ateguza ko vuba Segiteri ya Itombwe izafatwa yose.

Imirwano kandi yahanganishije AFC/M23 n’imitwe wa Wazalendo muri Masisi na Walikale, mu gihe impande zombi zageragezaga kugenzura inzira z’ingenzi zihuza Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Wazalendo ishyigikiwe n’ingabo za Leta ya RDC imaze igihe kinini igerageza kwambura AFC/M23 ibice yafashe muri Masisi na Walikale ariko inshuro nyinshi yasubijwe inyuma, rimwe na rimwe itakaza n’ibyo yagenzuraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa