Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryandikiye Komite y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) ishinzwe ibihano, risaba ko hasubirwamo ibyemezo byafatiwe bamwe mu bayobozi baryo, barimo umuyobozi waryo Corneille Nangaa.
Amakuru agaruka kuri ibi aravuga ko AFC/M23 yohereje iyo baruwa ku wa 25 Nyakanga 2026, nyuma y’uko Loni ifatiye ibihano abantu batandatu n’imitwe ibiri bifitanye isano n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Mu bahawe ibyo bihano harimo Corneille Nangaa, uyobora ihuriro AFC/M23.
AFC/M23 ivuga ko ibihano byafatiwe abayobozi bayo bishobora kudindiza inzira y’ibiganiro by’amahoro biri gukomeza, kandi isaba Komite ya Loni kubisuzuma bundi bushya. AFC/M23 ivuga ko ishaka ko hafatwa ibyemezo bifasha inzira y’ibiganiro aho kuyibangamira.
Ibi bibaye mu gihe ibiganiro hagati ya Leta ya RDC na AFC/M23 bikomeje ku bufasha bw’abahuza batandukanye, hagamijwe gushaka umuti urambye ku bibazo by’umutekano bimaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa Congo.
Ku ruhande rwa Loni, ibihano byashyizweho bigamije guhana abantu n’imitwe ifatwa nk’igira uruhare mu gukomeza umutekano muke, ihohoterwa n’intambara mu burasirazuba bwa RDC.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *