Umutwe wa AFC/M23 uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo n’abazishyigikiye mu ntambara yo mu Burasirazuba bw’igihugu, wabwiye abayoboye Congo ko nta kintu na kimwe cyabakura ku butaka bw’igihugu cyabo, kuko nta handi bafite ho kwita iwabo.
Mu itangazo bashyize ahagaragara mu mpera z’iki cyumweru, Abayobozi b’uyu mutwe barabanje bibutsa amateka, bavuga ko kuva ku Bwami bwa Congo kugeza uyu munsi, igihugu cyabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Bagize bati: "Amateka atwigisha ukuri kudahinduka nta bwoko cyangwa abaturage bashinze imizi ku butaka bwabo babyigomwa ku bushake kubera inyungu za politiki, kabone n’iyo bahura n’urugomo rw’ubutegetsi bwa Tshisekedi bashinja kugira imyitwarire ya jenoside."
Bongeyeho ko Ubutegetsi bwa Kinshasa bwagiranye amasezerano na FDLR, FDNB n’indi mitwe yitwaje intwaro, ndetse bukifashisha n’abacanshuro b’abanyamahanga. Nanone bukoresha FARDC na Wazalendo mu bikorwa by’urugomo byibasira Abanyamulenge n’abavuga Igiswahili, hagamijwe inyungu za politiki.
Bati: "Ubutegetsi bwa Kinshasa bugomba kumenya ibi, kuva Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yabaho, ubutegetsi bwinshi bwaraje buragenda, ariko abaturage bo bakomeje kubaho, babungabunga amateka yabo n’urukundo bafitiye igihugu cyabo, ari cyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo."
"Igihugu si imbibi zigaragara ku ikarita gusa. Ni ahantu, ururimi, umuco wo kubana, umuco nyirizina, imigenzo n’imiterere y’ubuzima, imva z’abakurambere ndetse n’ibyifuzo by’abazadukomokaho. Iyo abaturage bafitanye isano ikomeye n’ubutaka bwabo, uwo mubano urenga inyungu z’ibintu cyangwa amacakubiri ya politiki. Uhinduka ikibazo cy’icyubahiro, umwirondoro n’ubudaheranwa bw’amateka."
AFC/M23 yagarutse ku rugamba rwo mu Minembwe, ivuga ko abaturage baho ari intagamburuzwa
Aba bayobozi, bagarutse ku guhezwa kw’abaturage M23 igamije gutabara, maze bavuga urugero rw’abatuye mu Minembwe, batotezwa, ariko bakaba baranze kuba ingaruzwamuheto.
Mu minsi ishize, i Minembwe habaye isibaniro rikomeye mu ntambara ya M23, na Leta ya Congo ifatanyije n’Abarundi, FDLR, abacanshuro n’abandi bafite umugambi wa Jenoside, ariko, amakuru avuga ko M23 yabagamburuje.
Muri iri tangazo, M23 yagaragaje ko bibabaje kubona Leta iheza abaturage, ariko ikibagirwa ko mu mibabaro bashobora kwishakamo imbaraga zo gutwaza.
Bagize bati "Kugerageza gutera ubwoba abaturage, kubashyira ku ruhande cyangwa kubambura uburenganzira bwabo bishobora kubakururira imibabaro ikomeye. Ni yo mpamvu Abanyekongo bo mu Burasirazuba, mu misozi miremire ya Minembwe, banze guheranwa. Muri ibyo bibazo, bagaragaza ubushake bwo gukomeza kubaho. Abaturage bunze ubumwe ntibashobora gusibwa mu mateka yabo. Ahubwo, ibihe by’ingorane akenshi birushaho gukomeza ubumwe, ubufatanye n’ubushake rusange."
"Kubaho kw’abaturage ntibigarukira gusa ku bigaragara. Binasobanura kubungabunga amateka yabo, umuco wabo ndetse n’uburenganzira bw’ibanze bwo kubaho mu mutekano no mu cyubahiro. Ni muri uwo murongo amategeko mpuzamahanga ashimangira kurinda abasivili, kubahiriza uburenganzira bw’ibanze bwa muntu no kwamagana uburyo bwose bwo gutoteza abaturage."
Icyo bongeraho kandi, nuko imbaraga z’abaturage zidashingira gusa ku mutungo cyangwa ku bushobozi bafite. Zipimirwa kandi ku bushobozi bwo kwihanganira ibigeragezo bataretse ubumuntu bwabo, gukomeza guhererekanya umurage wabo no gukurikirana icyifuzo cyabo cyo kubona amahoro ashingiye ku butabera mu gihugu cyabo.
M23 yaburiye Tshisekedi igira ati "Amaherezo, amateka atwibutsa ko nta butegetsi bwubaka ejo hazaza harambye bushingiye ku bwicanyi cyangwa ku guhakana uburenganzira bw’abandi."
"Ni yo mpamvu intsinzi nyakuri itari mu gutegekesha igitugu, mu gucamo abantu ibice cyangwa mu guheza abaturage bazira umwirondoro wabo. Ahubwo iri mu bushobozi bwa buri muryango nyarwanda cyangwa buri muryango mugari w’abaturage bwo kubana mu mutekano, mu cyubahiro no mu kubahana."
"Abaturage bashinze imizi ku butaka bwabo ntibareberwa mu bwoba. Basobanurwa no kwihangana, kubungabunga amateka yabo no kwizera ko ejo hazaza habo hatagomba kugenwa n’iterabwoba cyangwa urugomo, ahubwo hakubahirizwa byuzuye uburenganzira bwabo bw’ibanze n’agaciro k’ubumuntu bwabo."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *