AFC/M23 yihanganishije Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, wapfushije se, Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani wayoboye iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani wahoze ari Emir w’iki gihugu, yapfuye afite imyaka 74.
Urupfu rwe rwatangajwe binyuze mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri iki Cyumweru.
Mu itangazo AFC/M23 yashyize hanze yihanganishije Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango w’ibwami muri Qatar ndetse n’abaturage b’iki gihugu nyuma y’uru rupfu rw’uwahoze ayobora Qatar.
Itangazo rigira riti “Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani azibukwa nk’umuyobozi wihariye ndetse ufite icyerekezo, wagize uruhare rukomeye mu guhindura Qatar ikaba igihugu gifite ijambo rikomeye ku rwego mpuzamahanga, cyiyemeje guharanira amahoro, ibiganiro, iterambere n’ubufatanye hagati y’ibihugu.”
AFC/M23 yavuze ko umurage wa Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani uzakomeza kuba icyitegererezo ku bisekuru bizaza muri Qatar ndetse no hanze yayo.
AFC-M23 yavuze ko nk’uruhande rumwe ruri mu biganiro by’ubuhuza biyobowe na Qatar, hagati yayo na Leta Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yiboneye ubushake bwa Qatar mu guteza imbere ibiganiro, gukemura amakimbirane mu mahoro no gushaka umutekano urambye.
Iti “Izi ngamba zigaragaza indangagaciro n’icyerekezo byashyizweho kandi bigatezwa imbere bigizwemo uruhare na Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani.”
Mu gihe Qatar iri mu bihe byo kunamira uwahoze ari umuyobozi wayo, AFC-M23 yavuze ko yifatanyije na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, umuryango w’ibwami, Guverinoma ndetse n’abaturage ba Qatar.
Kuva mu ntangiriro za 2025 Qatar yayoboye ibiganiro bitandukanye bigamije guhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 nubwo Kinshasa yakomeje kutubahiriza ibiri mu masezerano inshuro nyinshi igakomeza guhohotera, kwica no kugirira nabi abaturage bayo cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *