skol
fortebet

Corneille Nangaa yavuze amagambo akomeye kuri Tshisekedi wavuze ko azisubiza Goma

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Friday 19, Jun 2026

 Corneille Nangaa yavuze amagambo akomeye kuri Tshisekedi wavuze ko azisubiza Goma

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi Mukuru w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko kwihangana kwaryo kutazahoraho mu gihe ibice rigenzura cyane cyane ibyiganjemo abasivili bigabwaho ibitero bidasiba.

Nangaa yatangiye ubu butumwa mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Goma kuri uyu wa 18 Kamena 2026, nyuma y’aho Félix Tshisekedi wa RDC atangarije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko vuba ingabo za Leta zizisubiza uyu mujyi na Bukavu.

Perezida Tshisekedi yatanze ubu butumwa nyuma yo kureba umukino w’Igikombe cy’Isi ikipe ya RDC yanganyijemo n’iya Portugal igitego 1-1, wabereye mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas mu ijoro ryo ku wa 17 Kamena.

Nangaa yabwiye abanyamakuru ko Tshisekedi ‘yatangarije intambara’ muri Houston mu gihe gahunda z’ubuhuza zikomeje, kandi AFC/M23 na Leta ya RDC byaragiranye amasezerano yo guhagarika imirwano, bibifashijwemo na Qatar na Amerika.

Ati “Bwana Tshisekedi yemeje ko ingabo ze ziri gusya umwanzi, anavuga ko yitegura gufata vuba imijyi itekanye ya Goma na Bukavu. Ni ijambo ritihanganirwa kandi rishoza intambara rigaragaza ku mugaragaro amahitamo ya gisirikare aturuka ku rwego rwo hejuru rwa Leta, risubiza inyuma ibiganiro by’amahoro bikomeje n’umuhate w’ubuhuza.”

Uyu munyapolitiki yatangaje ko mu gihe Leta ya RDC itangaza ku mugaragaro ko ishaka intambara, nta yandi mahitamo AFC/M23 ifite keretse kwirwanaho kugira ngo isenye ikibi cyatangajwe na Tshisekedi.

Ati “Uku gushaka intambara kwa Kinshasa nta yandi mahitamo kuduha keretse kwirwanaho kugira ngo dusenye bifatika ikibazo cyatangajwe ku mugaragaro na Kinshasa. AFC/M23 izagira icyo ibikoraho.”

Nangaa yatangaje ko abahuza n’umuryango mpuzamahanga bazi ko umutekano wazambuhwe b’ibitero by’ingabo za Leta mu burasirazuba bwa RDC, cyane cyane muri Komini Minembwe, ariko ko ntacyo ubikoraho, kandi ko uko guceceka bituma ikibazo gikomera kurushaho.

Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23 yatangaje ko mu gihe ingabo za RDC ziri kwenyegeza intambara, Leta ikomeje kwirengagiza ibyemejwe mu biganiro y’amahoro birimo kurekura imfungwa nyamara iri huriro ryo ryararekuye nyinshi, zoherezwa i Kinshasa.

Yasobanuye ko AFC/M23 yagaragaje ko uretse kurekura imfungwa, yanakuye abarwanyi mu bice byinshi guhera mu Mujyi wa Walikale kugeza mu bice bitandukanye byo muri Teritwari ya Uvira; bishimangira ko ishaka amahoro.

Nangaa yagaragaje ko AFC/M23 yihanganye kenshi, yubahiriza imyanzuro myinshi yafatiwe mu biganiro by’amahoro mu gihe Leta ya RDC iyirengaho nkana. Yamenyesheje abanyamakuru ko uko kwihangana kutazahoraho.

Ati “Kwihangana kwacu, kuboneka kwacu, imbaraga zacu no kudahinduka kwacu mu kuzanira amahoro Abanye-Congo binyuze mu biganiro ntikuzahoraho. Iki ni igihe cyo kumva ko mu gihe cy’ibibazo byinshi biterwa na Leta itemewe ya Kinshasa, AFC/M23 yafashe inshingano yo gutabara igihugu.”

Corneille Nangaa yatangaje ko buri uko iminsi ihita, AFC/M23 yumva ko kubohora RDC binyuze mu nzira zemewe n’Itegeko Nshinga ari ngombwa, kandi ko bitazasaba gutegereza abanyamahanga kugira ngo bayifashe kugera ku ntego yo kubohora Abanye-Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa