skol
fortebet

DRC: Angilikani yashimangiye ko AFC/M23 ari abavandimwe badakwiye guhezwa mu biganiro

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 22, Jul 2026

DRC: Angilikani yashimangiye ko AFC/M23 ari abavandimwe badakwiye guhezwa mu biganiro

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’itorero Angilikani muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangaje ko abarwanyi n’abanyamuryango b’ihuriro AFC/M23 ari Abanye-Congo badakwiye guhezwa mu biganiro by’amahoro biri gutegurwa.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi w’iri torero, Pasiteri Eric Nsenga, nyuma y’aho intumwa zaryo n’iza Kiliziya Gatolika ziganiriye na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC tariki ya 17 Nyakanga 2026, akemera gutegura “ibiganiro bidaheza” bigamije gukemura ibibazo byugarije igihugu.

Nyuma y’ibi biganiro, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yaciye amarenga ko mu bazitabira ibiganiro by’Abanye-Congo hatarimo abafashe intwaro n’abatarigeze bamagana byeruye icyo yise ubushotoranyi bubera mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.

Leta ya RDC yibasiye kenshi abarwanyi ba AFC/M23, rimwe ikabita abanyamahanga, abanyabyaha n’ibyihebe, ubundi ibashinja kuba igikoresho cy’amahanga. Ibyo yabishingiyeho igaragaza ko ititeguye guhurira n’iri huriro mu biganiro bihuza Abanye-Congo.

Pasiteri Nsenga yavuze ko Kiliziya Gatolika na Angilikani bidashobora gushyigikira ko AFC/M23 iyobowe na Corneille Nangaa Yobeluo ihezwa mu biganiro bihuza Abanye-Congo na Leta ya RDC, kandi ko ibyo byabigaragarije Tshisekedi.

Yagize ati “Ubu twavuga ko abafashe intwaro, umutwe wa Corneille Nangaa, batategwa amatwi? Oya, ibyo si byo twavuga. Ni yo mpamvu mwatubonye i Goma. Icyo gihe twagiranye ikiganiro gikomeye na Perezida Félix. Ndabibahishuriye. Perezida yavugaga ko hari kuba ubushotoranyi.”

Uyu mushumba yavuze ko muri Gashyantare 2025, Kiliziya Gatolika na Angilikani byabwiye Tshisekedi ko hashobora kuba hari ubushotoranyi koko ariko ko Goma igenzurwa n’Abanye-Congo bafashe intwaro kandi bafite impamvu barwanira.

Ati “Twaravuze tuti ‘aho kugira ngo duhore muri iki kibazo cyo kuvuga ngo umutwe witwaje intwaro n’ubushotoranyi, turebe uko twakemura ibibazo by’abana b’igihugu. Ni yo mpamvu twagiye i Goma, twumva abari i Goma. Ni abavandimwe bacu. Hari ibyo bavuze, twarabumvise.”

Pasiteri Nsenga yagaragaje ko iki atari igihe cyo gukomeza ikibazo, ahubwo ko buri ruhande rukwiye gutegwa amatwi. Yasobanuye ko AFC/M23 ifite impamvu irwanira kandi ko Kiliziya Gatolika na Angilikani, nk’abahuza, bidafite inshingano yo gutesha agaciro impamvu abantu batanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa