Imiryango itegamiye kuri Leta (Sosiyete Sivile) ikorera mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, ku bufatanye n’amatsinda y’abaturage, yamenyesheje ubuyobozi bw’imijyi ya Bukavu na Goma ko iteganya gukora urugendo rw’amahoro ku wa Kabiri, tariki ya 28 Nyakanga 2026, guhera saa tatu za mu gitondo.
Nk’uko mu ibaruwa yagejejwe ku buyobozi bw’Umujyi wa Bukavu, yakiriwe n’ibiro bya Meya ku wa 23 Nyakanga 2026, abateguye uru rugendo bavuga ko rugamije kugaragaza mu buryo bw’amahoro kutemeranya n’umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Anasabye imyigaragambyo banavuga ko baza gusaba ko habaho ibiganiro bihuza impande zitandukanye kugira ngo hashakwe ibisubizo by’ibibazo igihugu gihanganye na byo.
Barateganya kandi kwmagana ibyo bavuga ko ari ibihano bitemewe n’amategeko bifatirwa bamwe mu baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’uko biteganyijwe, uru rugendo muri Kivu y’Amajyepfo ruranyura mu bice bitandukanye by’umujyi wa Bukavu birimo Panzi, Place Mulamba, Nyawera, Sonas, Place de la Paix, Bagira, Brasserie na Place de l’Indépendance, mbere yo gusorezwa ku biro bya Guverinoma y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu ibaruwa yabo, abateguye uru rugendo banasabye inzego z’umutekano kurinda umutekano w’abazarwitabira no kubahiriza uburenganzira bw’abaturage bwo guterana no kugaragaza ibitekerezo byabo mu mahoro, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga.
Iyi baruwa yashyizweho umukono n’abahagarariye imiryango itandukanye ya sosiyete sivile n’amatsinda y’abaturage ikorera muri Kivu y’Amajyepfo.
Kopi zayo zashyikirijwe kandi Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Polisi y’Igihugu ndetse n’urwego rushinzwe ubutasi (DCR) i Bukavu.
Iyi myigaragambyo ije mu gihe impaka ku ivugururwa ry’itegeko Nshinga zikomeje gufata indi ntera muri RDC, imiryango ya sosiyete sivile n’amatsinda y’abaturage muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru ikaba igiye gukora urugendo rw’amahoro mu rwego rwo kwifatanya n’abandi banye-Kongo badashyigikiye ko Itegeko Nshinga ryabo rihindurwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *