Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yumviye umugore we wamusabye gufungura umunyamategeko w’umunyapolitiki Dr. Kizza Besigye, Erias Lukwago.
Lukwago wabaye Meya w’Umujyi wa Kampala igihe kirekire yatawe muri yombi n’abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe ku wa 15 Kamena 2026, hashingiwe ku ibwiriza ryatanzwe na Gen Muhoozi.
Yaziraga ko yashakaga ko urukiko ruhamagaza Gen Muhoozi kubera ko yari amaze iminsi avuga ko azashimuta Besigye ufungiwe ibyaha birimo kugambanira igihugu, anamugirire nabi.
Gen Muhoozi yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ko azafunga ‘umusazi’ ushaka gusaba urukiko kumuhamagaza, amufungire mu gice cyo hasi cy’inyubako, amubabaze ku buryo atazongera kumwubahuka.
Ubwo abasirikare bari bamaze gufata Lukwago, Gen Muhoozi yashyize ku mbuga nkoranyambaga uruhererekane rw’ubutumwa, agaragaza ko uyu munyamategeko ari gukubitirwa bikomeye aho afungiwe, kandi ko ari kwicuza.
Hari ubutumwa bwa Gen Muhoozi bugira buti “Ntewe ishema n’ububabare n’uburibwe bwose ndi gutera umunyabyaha Lukwago!”
Ihuriro ry’abanyamategeko bo muri Uganda ryamaganye ifungwa rya Lukwago, rigaragaza ko ari igitero cyagabwe ku mwuga wabo. Ryasabye ko Lukwago afungurwa byihuse, ariko Gen Muhoozi yasubije ibyo atabyitayeho.
Kuri uyu wa 16 Kamena, Gen Muhoozi yatangaje ko agiye kurekura Lukwago, amwoherereze Polisi ibe ari yo imukurikirana. Mu bundi butumwa, yasobanuye ko umugore we ari we wamusabye kurekura uyu munyamategeko.
Yagize ati "Umugore wanjye nkunda Charlotte yanyemeje ko mfungura umunyabyaha Lukwago. Ndamurekura kubera urukundo Mukunda [umugore]."
Dr. Besigye yafatiwe muri Kenya mu Ugushyingo 2024, ashinjwa gutegura umugambi wo gukura Perezida Museveni ku butegetsi akoresheje intwaro. Lukwago ari mu banyamategeko bamwunganira kuva icyo gihe.

Ibitekerezo
Mureke meyatahe kuko araziruubusa
Mureke meyatahe kuko araziruubusa