Abahagarariye Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa AFC/M23 batangiye ku mugaragaro ibikorwa by’uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge buzwi nka MCVE+ (Mécanisme Conjoint de Vérification Élargi), mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Kuri uyu wa 16 Nyakanga 2026, nibwo impuguke zatoranyijwe n’impande zombi, ari zo Kinshasa na AFC/M23, zakiriwe n’Umugaba w’Ingabo uyobora EJVM+ i Goma.
Mu ijambo yabagejejeho, yabifurije ikaze anabasobanurira inshingano zitezwe kuri MCVE+, zirimo kugenzura niba impande zubahiriza agahenge, hagamijwe guteza imbere amahoro arambye no kugabanya impungenge abaturage bamaze igihe bafite kubera umutekano muke.
Yongeye gushimangira ko iyi mekanizimu izakora mu bwisanzure kandi idafite aho ibogamiye, asaba impuguke zaturutse ku mpande zombi gukora akazi kazo mu buryo bw’umwuga no kubahiriza amahame agenga inshingano zazo.
Umuyobozi wa EJVM+ yavuze ko ibikorwa byo kugenzura bitazashingira ku nyungu za politiki cyangwa ku gitutu icyo ari cyo cyose, ahubwo ko bizashingira gusa ku bimenyetso n’ukuri bizasangirwa mu kazi.
Itangira ry’ibikorwa bya MCVE+ rifatwa nk’intambwe ikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’agahenge hagati ya Guverinoma ya RDC na AFC/M23, aho impande zombi zitezweho gukomeza kubahiriza ibyo ziyemeje mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *