skol
fortebet

Kenya: Urubuga rwa Perezidansi rwagabweho igitero cy’ikoranabuhanga

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Saturday 18, Jul 2026

Kenya: Urubuga rwa Perezidansi rwagabweho igitero cy'ikoranabuhanga

Sponsored Ad

skol

Minisiteri y’Itangazamakuru, Itumanaho n’Ubukungu bushingiye ku Ikoranabuhanga muri Kenya yatangaje ko yatangiye iperereza ku gitero cy’ikoranabuhanga cyibasiye urubuga rw’ibiro bya Perezida w’iki gihugu.

Iyi minisiteri yavuze ko kugeza ubu nta kimenyetso cy’uko hari amakuru y’ibanga yinjiriwe n’abantu batabyemerewe cyangwa ko hari amakuru yatakaye.

Ikibazo cyagaragajwe n’Ikigo cya Leta gishinzwe Ikoranabuhanga (ICT Authority), cyahise gitangiza uburyo bwo gukumira ibitero by’ikoranabuhanga. Mu rwego rwo kugenzura iki kibazo no gucukumbura birambuye, urubuga rwa Perezida rwabaye uruhagaritswe by’agateganyo.

Minisiteri yavuze ko ingamba zo gukumira ingaruka z’iki kibazo zamaze gushyirwa mu bikorwa ndetse ko imirimo yo gusubizaho urubuga ikomeje.

Umunyamabanga wa Leta muri iyi minisiteri, William Kabogo Gitau, yavuze ko nta kimenyetso gihari cy’uko amakuru y’ibanga yibwe, yoherejwe ahandi cyangwa ko hari amakuru yabuze.

Yongeyeho ko uburyo bwa Leta bukoresha ikoranabuhanga n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga bikomeje gukora neza kandi bifite umutekano.

Reuters yanditse ko ICT Authority iri gukorana n’izindi nzego za Leta ndetse n’abafatanyabikorwa mu by’ikoranabuhanga kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse rigaragaza ahaturutse iki kibazo.

Ibibazo by’ibitero by’ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera ku Isi. Bibarwa ko buri masegonda 39 habaho igitero cy’ikoranabuhanga ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa