skol
fortebet

Nangaa abona Joseph Kabila nk’uw’ingenzi mu gukemura ibibazo bya RDC

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 23, Jul 2026

Nangaa abona Joseph Kabila nk'uw'ingenzi mu gukemura ibibazo bya RDC

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yavuze ko Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019 ari umuntu w’ingenzi ukwiye kwifashishwa mu gukemura ibibazo byugarije igihugu kubera ubunararibonye afite mu miyoborere n’amateka.

Nangaa yabivugiye mu kiganiro yagiriye ku muyoboro wa YouTube wa Grand Lacs News, ubwo yabazwaga ku mubano afitanye na Kabila usigaye atuye mu gice kigenzurwa na AFC/M23, ndetse n’uruhare ashobora kugira mu bibazo bya politiki RDC irimo.

Yavuze ko mu bindi bihugu, abahoze ari abakuru b’ibihugu bafatwa nk’abantu bagifite akamaro, bakifashishwa mu kubaka igihugu, aho kubashyira ku ruhande nyuma yo kuva ku butegetsi.

Ati "Mu bindi bihugu, uwahoze ari Umukuru w’Igihugu ni umutungo. Muri Kenya ubona uburyo bafata abahoze ari abakuru b’ibihugu. Muri Ghana ubona uko bafatwa, ndetse no muri Afurika y’Epfo, ni umutungo w’ibihugu byabo."

Nangaa yavuze ko RDC ifite ikibazo cyo kutabyaza umusaruro ubunararibonye bw’abayoboye igihugu mbere, kandi ko Kabila ari umwe mu bantu bafite amateka ashobora kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’igihugu.

Yagaragaje ko hari ubwo ibihugu bisaba abahoze ari abakuru b’ibihugu byo hanze kubifasha gukemura ibibazo, bikirengagiza abahoze babiyobora bafite ubunararibonye, bazi neza uko byakemuka.

Ati "Ku bijyanye n’ubuhuza, usanga ari abahoze ari abakuru b’ibihugu bazanwa kugira ngo bakemure ibibazo byacu, kandi nyamara bo batazi ibibazo mufite. Ariko hari uwo mufite. None se mumukoresha iki?"

Ku mubano we na Joseph Kabila, Nangaa yavuze ko uhagaze neza, amugaragaza nk’umuntu wahoze ayoboye igihugu ukwiye guhabwa icyubahiro.

Ati "Dufitanye umubano mwiza cyane. Umuyobozi wacu, uwahoze ari Umukuru w’Igihugu, uwahoze ari Perezida, akwiye kubahwa.”

Nangaa kandi yavuze ko Kabila agifite ijambo muri politiki ya RDC, ati "Ese afite aracyafite ijambo? Igisubizo ni yego."

Uyu munyapolitiki yakomeje avuga ko kuba Kabila yarayoboye RDC igihe kirekire bituma agira inshingano mu rugendo rw’igihugu, agaragaza ko yifuza ko yagira uruhare mu bikorwa bigamije gukiza igihugu.

Kuri AFC/M23 byigeze guhwihwiswa ko yatutumbyemo umwuka mubi, Nangaa yavuze ko makimbirane ari hagati y’abarwanyi cyangwa abanyamuryango b’iri huriro, agaragaza ko M23 na AFC ari urwego rumwe.

Ati “M23 cyangwa AFC ntabwo ari ibintu bibiri bitandukanye.”

Corneille Nangaa yatanze ubu butumwa mu gihe muri Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rw’igisirikare cya RDC rwahamije Kabila uruhare mu ntambara ibera mu burasirazuba bw’igihugu, aho rwamukatiye igihano cy’urupfu.

Muri iki gihe, Perezida Félix Tshisekedi wa RDC ari gutegura “ibiganiro bidaheza” bizahuza Abanye-Congo. Bivugwa ko adashaka ko abahagarariye AFC/M23 na Kabila babyitabira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa