Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yakiriye intumwa zitandukanye ziturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rw’ibiganiro bigamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano n’icya politiki bikomeje kwibasira icyo gihugu.
Mu babonanye na Perezida Ndayishimiye kuri uyu wa mbere tariki 06 Nyakanga 2026, harimo intumwa z’Itorero rya Réveil, iza CENCO na ECC, ndetse n’itsinda rya C64. Buri tsinda ryagiranye ibiganiro byihariye na Perezida w’u Burundi mbere y’uko ahuza intumwa zose mu nama rusange.
Ibiganiro byibanze ku kurebera hamwe uburyo hakomeza gushakishwa ibisubizo bya politiki ku bibazo bimaze igihe mu RDC, cyane cyane ibirebana n’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Mu cyumweru gishize nibwo hakwirakwiye amakuru avuga ko Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasabwe na munywanyi we wa RDC Felix Tshisekedi kumufasha akaganira n’abadashyigikiye ibikorwa bye arimo byo gushaka guhindura itegeko nshinga, aho nubundi bakomeje gutegura imyigaragambyo yo kurwanya iki gitekerezo cya Tshisekedi.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *