skol
fortebet

RDC: Abarwaye Ebola bari gutoroka ibitaro kubera inzara

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Saturday 20, Jun 2026

RDC: Abarwaye Ebola bari gutoroka ibitaro kubera inzara

Sponsored Ad

skol

Abaganga n’abatabazi bari kwita ku barwaye Ebola mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahangayikishijwe bikomeye n’uko bari gutoroka ibitaro bakajya gushakisha ibiryo bitewe n’uko bidafite ubushobozi bwo kubagaburira.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku buzima (OMS) rigaragaza ko kugeza ku wa 17 Kamena 2026, abantu 896 ari bo banduye icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo ndetse barimo 232 bapfuye.

OMS igaragaza ko kugeza uwo munsi, abantu 6367 bahuye n’abanduye Ebola ari bo bari bamaze kuboneka ndetse barimo 4659 bo mu Ntara ya Ituri, 1628 bo muri Kivu y’Amajyaruguru na 80 bo muri Kivu y’Amajyepfo.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko kubura ibikoresho bihagije byo gupima abafite ibimenyetso n’ibitanda bidahagije byo gushyiraho abarwayi, ariko kandi ko hari n’abaturage batumva ko bugarijwe, bakabyita ibinyoma ndetse no kubura ibiryo biri kubangamira ingamba zo guhangana n’iki cyorezo.

Abarwayi bari kurambirwa gutegereza igihe kirekire ko bagezwaho ibiribwa bari gutoroka ibitaro, bakajya kubishakira mu baturage ndetse ibi bikaba biri kongera ibyago byo gukwirakwiza iki cyorezo cyandura ku muduvuko wo hejuru.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa (PAM) muri RDC, David Stevenson, yatangaje ko abari gufasha abarwayi na bo bari kujya gushaka ubufasha kugira ngo baticwa n’inzara.

Yavuze ko bari kuza, bagakomanga inzugi, bakavuga ko bashaka imfashanyo y’ibiribwa kugira ngo bahashye Ebola ndetse ashimangira ko ari bwo yabona ibyo bintu.

Ibitekerezo

  • Turanezeregwa namakuru mudushikiriza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa