Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yemeje ku bwiganze busesuye umushinga w’itegeko rigena ibisabwa kugira ngo habeho kamarampaka mu gihugu.
Uyu mushinga watowe kuri uyu wa 15 Kamena 2026, n’abasenateri 89 bari bitabiriye itora, bose barawushyigikira. Mbere yaho, wari wamaze kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ku wa 9 Kamena 2026.
Kuri ubu hasigaye ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, awushyiraho umukono kugira ngo ube itegeko. Perezida afite iminsi 15 yo kuwemeza, kuwusubiza Inteko ngo wongere usuzumwe cyangwa kuwamagana mu buryo buteganywa n’amategeko. Ariko niba nta cyemezo afashe muri icyo gihe, uwo mushinga uzahita uba itegeko ritangira gukurikizwa.
Icyakora, iri tegeko rikomeje guteza impaka mu rwego rwa politiki. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko rishobora kuba intambwe iganisha ku guhindura Itegeko Nshinga, ibintu bavuga ko byafasha Perezida Tshisekedi gukomeza kuyobora igihugu nyuma ya manda ye ya kabiri, izarangira mu mwaka wa 2028.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru mu kwezi gushize, Perezida Tshisekedi yavuze ko ashobora gukomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2028 niba abaturage ba RDC babyemeje binyuze muri kamarampaka.
Hagati aho, umwuka wa politiki ukomeje kuba mubi nyuma y’imyigaragambyo yabereye i Kinshasa ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ryakoze imyigaragambyo nubwo ryari ryabujijwe kuyitegura.
Havuzwe imirwano n’imvururu hafi y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko (Palais du Peuple), nyuma y’uko inzego z’umutekano zibujije abigaragambyaga kwegera iyo nyubako.
Umwe mu bayobozi bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi, Martin Fayulu, bivugwa ko yakomerekeye muri izo mvururu. Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza yambaye ishati iriho amaraso.
Guverinoma yari yateganyije ahandi hantu ho gukorera imyigaragambyo, ivuga ko byari ngombwa kurinda Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko no gukumira ihungabana ry’ibikorwa by’ibizamini byari biri kubera hirya no hino mu gihugu.
Abayobozi ba RDC bongeye kuburira abaturage ko imyigaragambyo yose itubahirije amategeko izahanwa, mu gihe ubushyamirane bwa politiki bushingiye kuri uyu mushinga w’itegeko rya kamarampaka bukomeje gufata indi ntera.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *