skol
fortebet

Tshisekedi ari kubunza imitima kubera kotswa igitutu n’abatavuga rumwe na we

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 20, Jul 2026

Tshisekedi ari kubunza imitima kubera kotswa igitutu n'abatavuga rumwe na we

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari mu mayirabiri nyuma yo kotswa igitutu n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ndetse n’abanyamadini n’amatorero bamaganye umushinga afite wo guhindura Itegeko Nshinga.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC baviriye kuri Tshisekedi inda imwe ubwo imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko yatoraga kamarampaka imuharurira inzira yo guhindura Itegeko Nshinga, barema ihuriro ‘C64’ rigamije kurwanya uyu mushinga.

Tariki ya 8 Nyakanga 2026, abayobozi ba C64 barimo Martin Fayulu, Delly Sesanga, Jean Marc Kabund n’ababashyigikiye bagombaga gukorera imyigaragambyo ikomeye ku biro by’Umukuru w’Igihugu, basaba Tshisekedi kwegura kuko bamushinja kugambanira igihugu.

Tshisekedi yitabaje Perezida w’u Burundi unasanzwe ayobora umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) kugira ngo amuhuze n’aba banyapolitiki. I Gitega habaye ibiganiro byitabiriwe n’abanyamadini n’amatorero, imyigaragambyo yimurirwa tariki ya 22 Nyakanga.

Mu nama z’aba banyapolitiki zakurikiye ibiganiro bagiranye na Ndayishimiye, basabye Tshisekedi gutangaza ku mugaragaro ko ahagaritse umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga, bitaba ibyo bagakomeza gahunda yabo y’imyigaragambyo imusaba kwegura.

Abayobozi bakuru bo mu ihuriro riri ku butegetsi, Union Sacrée, bamaganye gahunda y’imyigaragambyo ya C64, bayigereranya n’umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida wabo, Félix Tshisekedi ubarwa mu byaha byo kugambanira igihugu.

Nyuma yo kubona ko nta gifatika ibiganiro byabereye mu Burundi biri gutanga, Tshisekedi yagarukiye abanyamadini n’amatorero yari yarimye amatwi ubwo bamwingingiraga gutangiza ibiganiro by’Abanye-Congo, bitagira n’umwe biheza, baraganira.

Ibiganiro bya Tshisekedi n’abahagarariye Kiliziya Gatolika n’Itorero Angilikani byabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu tariki ya 17 Nyakanga, baganira ku biganiro by’Abanye-Congo bidaheza. Uwo munsi, Tshisekedi yatangaje ko agiye gutangira kubitegura.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yagaragaje ko ubutegetsi bwa Tshisekedi butarava ku izima, kuko ngo butiteguye kuganira n’Abanye-Congo batigeze bamagana byeruye icyo yise ubushotoranyi bukorerwa mu burasirazuba bw’igihugu cyabo.

Muyaya yagize ati “Ukudaheza kw’ibi biganiro kugomba gushingira ku gukunda igihugu, uko dushyigikiye ubusugire bw’igihugu kandi hejuru ya byose, n’umuhate wo kutaba abafatanyacyaha.”

Abanyamadini n’amatorero batangaje ko nyuma yo guhura na Tshisekedi, bazaganiriza abanyapolitiki bo muri C64 kugira ngo bumve niba bakwemera guhagarika imyigaragambyo bateganyije tariki ya 22 Nyakanga, hanyuma ibyifuzo bikigwaho.

Inama ya mbere y’aba banyapolitiki n’abanyamadini n’amatorero yabereye i Kinshasa tariki ya 18 Nyakanga. Biteganyijwe ko kuri uyu wa 20 Nyakanga, ari bwo batangaza niba bafashe icyemezo cyo gusubika cyangwa guhagarika imyigaragambyo bateganyije.

Umuvugizi w’Itorero Angilikani muri RDC, Pasiteri Eric Nsenga, yatangaje ko abanyapolitiki bagize ihuriro C64 bakeneye kumenya birambuye icyo “ibiganiro bidaheza” bisobanuye kuri Perezida Tshisekedi, bakanamenya niba agomba guhagarika umushinga wo guhindura Itegeko Nshinga.

No ku banyamadini n’abanyamatorero, icyifuzo cyabo ntikirasubizwa neza. Bategura ibiganiro bidaheza kuva mu ntangiriro za 2025, basabaga ko n’abahagarariye imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi irimo AFC/M23 na CRP babyitabira, bagaragaza ko ari byo byatuma ibibazo biri mu gihugu bikemuka mu buryo burambye.

Amagambo ya Muyaya aca agaragaza byeruye ko nubwo Tshisekedi yatangiye kwiyoroshya, adafite mu bitekerezo bye gahunda yo kwicarana mu biganiro n’abafashe intwaro n’abo ashinja gukorana na bo cyangwa kubashyigikira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa