skol
fortebet

Tanzania: Abanyamahanga badafite ibyangombwa bahawe icyumweru kimwe cyo kuba basubiye iwabo

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 18, Jun 2026

Tanzania: Abanyamahanga badafite ibyangombwa bahawe icyumweru kimwe cyo kuba basubiye iwabo

Sponsored Ad

skol

Guverineri w’Intara ya Kigoma muri Tanzania, Simon Sirro, yategetse abaturage bose bacumbikiye cyangwa bakoresha abanyamahanga badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko kubasubiza mu bihugu byabo bitarenze icyumweru kimwe.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 17 Kamena 2026, Sirro yavuze ko hari abaturage baturuka mu bihugu bituranyi baza muri Tanzania bashakishije imibereho myiza n’amahirwe y’akazi.

Yagize ati: “Abaturanyi bacu baturuka mu bihugu bitandukanye baza mu gihugu cyacu kubera amahirwe ahari. Bakora mu mirima kandi bahembwa neza, ndetse bakabona serivisi nziza.”

Gusa yagaragaje impungenge ko bamwe muri bo bashobora guteza ibibazo by’umutekano, nubwo nta makuru azwi mu myaka ya vuba agaragaza ko abanyamahanga bagize uruhare mu guhungabanya umutekano wa Tanzania.

Intara ya Kigoma ni imwe mu zakiriye impunzi nyinshi zaturutse mu bihugu bituranye na Tanzania, kandi ikunze no kwakira abimukira bajyayo gushaka akazi. Mu bavuga ko bahiganje harimo Abarundi, kubera ko u Burundi busangiye umupaka n’iyo ntara.

Kuva mu mwaka wa 2023, Tanzania yakomeje kwirukana Abarundi benshi, barimo n’abakiri bato, ivuga ko binjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bagamije gushaka akazi.

Nyuma y’imvururu zakurikiye manda ya gatatu y’uwari Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza, mu mwaka wa 2015, abaturage ibihumbi byinshi bahungiye muri Tanzania, nubwo benshi muri bo bamaze gusubira iwabo.

Sirro yavuze ko usibye gukora mu mirima, hari n’abanyamahanga badafite ibyangombwa bakora mu tubari, mu mahoteli no mu yindi mirimo y’ubucuruzi.

Yagize ati: “Iyo mirimo n’Abatanzania barayikeneye.”

Yakomeje avuga ko ubuyobozi budashobora kwemera ko abanyamahanga badafite ibyangombwa bakomeza gutura no gukora muri iyo ntara nk’aho nta buyobozi buhari.

Yasabye abakoresha abo banyamahanga ndetse n’ababacumbikiye kubasubiza iwabo mu gihe kitarenze iminsi irindwi, ashimangira ko abazirengagiza ayo mabwiriza bazakurikiranwa n’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa