Urwego rushinzwe imicungire y’inyamaswa zo mu gasozi muri Tanzania (TAWA) rwaburiye abaturage batunze inyamaswa zo mu gasozi mu ngo zabo batabifitiye uruhushya, ko bashobora guhura n’ibihano birimo amande cyangwa igifungo.
Iri burira ryatanzwe nyuma y’uko hagaragaye amashusho ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu batunze inyamaswa zo mu gasozi zirimo inzoka nini n’impyisi nk’aho ari amatungo asanzwe yo mu ngo.
TAWA yavuze ko gutunga inyamaswa zo mu gasozi bisaba uruhushya rwihariye, kandi ko abazifata cyangwa bakazigumana mu ngo zabo batabifitiye uburenganzira baba bakoze icyaha gihanwa n’amategeko.
Umuvugizi wa TAWA, Beatus Maganja, yavuze ko kurengera inyamaswa zo mu gasozi bisaba ubufatanye bw’abaturage n’inzego zibishinzwe.
Ati “Ntabwo dushyira inyamaswa zo mu gasozi hejuru y’ubuzima bw’abantu.”
Maganja yasobanuye ko inzego zibishinzwe zishobora gufata ingamba zikomeye ku nyamaswa igaragaye ko ibangamiye ubuzima bw’abantu, ariko ko bitavuze ko abaturage bemerewe kwica cyangwa gufata inyamaswa igihe cyose bahuye na zo.
Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku nzego zishinzwe kubungabunga inyamaswa aho kugerageza kuzifata no kuzigirira nabi.
TAWA yavuze ko inyamaswa zo mu gasozi zigira uruhare rukomeye mu bukungu bwa Tanzania, cyane cyane binyuze mu bukerarugendo bwo kureba inyamaswa, guhiga byemewe n’amategeko ndetse na gahunda zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima zishingiye ku bufatanye n’abaturage.
TAWA yavuze ko ibi bireba inyamaswa ubwazo, imirambo yazo, amahembe, impu, amenyo, amagufa ndetse n’ibindi bice by’inyamaswa bifatwa nk’ibicuruzwa by’ubutunzi.
Yongeyeho ko abantu batunze inyamaswa nk’inzoka cyangwa ingona mu buryo bwemewe n’amategeko harimo ahantu hagenwe nka Snake Park i Arusha, aho zibungabungwa hagamijwe ubukerarugendo, uburezi n’ibindi bikorwa byemewe.
TAWA yasabye abaturage kumva ko inyamaswa zo mu gasozi zitandukanye n’amatungo asanzwe, kandi ko kuzitunga bisaba gukurikiza amategeko kugira ngo harengerwe umutekano w’abantu ndetse no kubungabunga ibinyabuzima.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *