skol
fortebet

Tshisekedi yasabye abasirikare n’abapolisi kuva mu birombe by’amabuye y’agaciro

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 13, Jul 2026

Tshisekedi yasabye abasirikare n'abapolisi kuva mu birombe by'amabuye y'agaciro

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye gusaba abasirikare n’abapolisi kuva mu birombe by’amabuye y’agaciro bamaze imyaka myinshi bagenzura.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragarije mu nama y’abaminisitiri yabaye tariki ya 10 Nyakanga 2026 ko kuba kw’abasirikare n’abapolisi mu birombe by’amabuye y’agaciro byimika ubucukuzi n’ubucuruzi butemewe n’amategeko, bikanaca intege abashoramari.

Yasabye Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Muadiamvita, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Jacquemain Shabani, n’abayobozi b’ingabo na Polisi gukura abasirikare muri ibi birombe no guhana ababoherejemo.

Umunyamategeko Timothée Mbuya ukorera mu muryango Justicia ASBL yagaragarije Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ko nta cyizere afite kuko mu 2019 no mu 2022, na bwo Tshisekedi yatanze iri bwiriza ariko ntiryubahirizwa.

Me Mbuya yatangaje ko kuba kw’abasirikare n’abapolisi mu birombe by’amabuye y’agaciro bifite abo byungukira byinshi kuko ababakoresha barimo abofisiye n’abanyapolitiki bakomeye mu gihugu.

Yagize ati “Aba bantu bafite imbaraga nyinshi cyane. Kubera ko si abasirikare gusa ahubwo harimo n’abanyapolitiki. Abo mu miryango ikomeye bafite inyungu mu bucukuzi butemewe, ni bo bakomeza ayo matsinda.”

Mu ntara zirimo Haut-Katanga na Lualaba zigize igice cyahoze ari Katanga, benshi mu muryango wa Tshisekedi barimo umuvandimwe we, Christian Tshisekedi, bashinjwa kugira uruhare mu bucukuzi butemewe buhakorerwa no koherezamo abaharinda.

Tariki ya 28 Ukwakira 2025, Minisitiri w’Ubutabera, Guillaume Ngefa, yemeje ko abasirikare bo mu ntara ya gisirikare ya 22, abo mu mutwe urinda abayobozi bakuru n’abapolisi, ashingiye ku iperereza ryakozwe n’urwego rushinzwe kurwanya ubucukuzi butemewe.

Minisitiri Ngefa yari yagaragaje ko nta basirikare cyangwa abapolisi bemerewe kugenzura ibirombe by’amabuye y’agaciro, asaba ko ababoherejemo bakurikiranwa n’ubutabera ariko ntibyakozwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa