skol
fortebet

Twirwaneho yanyomoje FARDC yigambye gufata Minembwe

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 18, Jun 2026

Twirwaneho yanyomoje FARDC yigambye gufata Minembwe

Sponsored Ad

skol

Igisirikare cya Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyafashe Komini ya Minembwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho ugaragaza ko ari ibyo ikinyoma cyambaye ubusa.

Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi w’igisirikare cya RDC muri Kivu y’Amajyepfo, Lt Reagan Mbuyi Kalonji, rivuga ko kiri kugenzura Minembwe kuva mu ijoro ryo ku wa 17 Kamena 2026, abarwanyi ba Twirwaneho bahunga berekeza muri Teritwari ya Walungu.

Lt Kalonji kandi yatangaje ko ingabo za RDC zafashe abarwanyi benshi ba MRDP-Twirwaneho na M23, intwaro, amasasu n’ibindi bikoresho bya gisirikare byinshi.

Kuri uyu wa 18 Kamena, IGIHE yavuganye na Visi Perezida wa MRDP-Twirwaneho ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Alexis Mugisha Nkurunziza, avuga ko ibivugwa ko ingabo za RDC zafashe Minembwe ari ibinyoma.

Umwe mu bofisiye bakuru ba MRDP-Twirwaneho, Col Fidèle Rugabo, yashimangiye ko Minembwe ikigenzurwa n’uyu mutwe, agaragaza ko ibiri mu itangazo rya Lt Kalonji ari ibinyoma.

Col Rugabo yagize ati "Ibinyoma ni byinshi. Kugeza ubu turacyari muri Minembwe. MRDP irakomeza irwanire abaturage bacu. Harakabaho M23."

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Dr. Freddy Kaniki Rukema, yabwiye abanyamakuru bateraniye mu kiganiro cyabereye mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa 18 Kamena ko ingabo za Leta ya RDC zakajije ibitero muri Minembwe.

Dr. Kaniki yatangaje ko ibitero biri kugabwa ku basivili muri Minembwe byakajije umurego, kandi ko umuryango mpuzamahanga ubizi ariko ntacyo uri kubikoraho. Yasabye ko hafatwa ingamba zifatika zigamije kurinda abari mu kaga.

Ati "Igihe cy’amatangazo gusa cyararangiye. Igihe cy’ibikorwa bifatika ni iki. Buri munsi ubamo ubukererwe utwara ubuzima. Buri gikorwa cyo kutita ku kibazo cyongera ububabare. Buri uko hatakaye umwanya wo gutabara, biganisha ku kaga gakomeye."

Umunyamakuru yabajije Dr. Kaniki niba koko Minembwe yafashwe, asubiza mu magambo ashimangira, ati "Ntekereza ko bifuza ko baba babikoze. Ntibabikoze kandi ntibazabikora. Ibyo ubyandike ku rutare, ntibizahinduka.”

Minembwe ihuza Teritwari ya Uvira, Fizi na Mwenga, ikaba ituwe n’abiganjemo Abanyamulenge. Kuva Twirwaneho yavuka mu myaka hafi 10 ishize, ni yo igenzura iyi komini.

Amakuru yizewe ava muri Kivu y’Amajyepfo ahamya ko nubwo inzira zagoranye kuko iki gice ari icy’imisozi miremire, abarwanyi b’umutwe wa M23 bageze muri Minembwe bajya kwifatanya na Twirwaneho kurinda umutekano w’abahatuye.

M23 na Twirwaneho bihanganye n’ibitero by’ingabo za Leta ya RDC bikoresheje indege zitagira abapilote (drones), kandi bivugwa ko ziri gutanga umusaruro ukomeye ku rugamba.

Ingabo z’u Burundi na zo zageze ku rugamba kugira ngo zifashe iza RDC gufata iyi Komini ariko amakuru ahari avuga ko ziherutse kuhatakariza abasirikare benshi, imirambo imwe muri yo ipakirwa mu ikamyo, ijyanwa i Bujumbura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa