skol
fortebet

U Rwanda rwasubije DRC abanyekongo 39 biyitiriraga kuba mu mutwe wa FDRL

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 30, Jul 2026

U Rwanda rwasubije DRC abanyekongo 39 biyitiriraga kuba mu mutwe wa FDRL

Sponsored Ad

skol

U Rwanda rwasubije Repepurika Iharanira Demukarasi ya Congo, abaturage bayo 39, bibeshyeraga ko babaga mu mutwe w’Iterabwoba wa FDRL ukorera muri DRC.

Abayobozi b’u Rwanda basubije muri Congo, aba banyekongo uko ari 39 muri DRC ku wa Gatatu tariki 29 Nyakanga.

Ibi bije bikurikira amakuru yagiye akusanywa mu igenzura ryakozwe na Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC).

Muri iryo suzuma niho byaje kumenyekana, ko abo baturage ari abanyekongo biyoberanyije.

Aba banyekongo bongeye guhura n’imiryango yabo nk’uko komisiyo yabitangaje, nyuma y’uko bari bigaragaje ko bari umutwe witwaje intwaro washinzwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 wa FDLR.

Komisiyo yavuze ko abo banyekongo uko ari 39, basubijwe muri DRC, ku wa Gatatu, tariki ya 29 Nyakanga, imbere y’itangazamakuru ndetse n’abakobozi b’Umuryango w’Abibumbye (Loni) bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO).

Komisiyo yagize iti “Gusubiza mu gihugu kwabo byabereye imbere y’itangazamakuru n’abayobozi ba MONUSCO nyuma y’inzira yo kugenzura yuzuye igaragaza ko aba bantu batujuje ibisabwa kugira ngo bahabwe gahunda yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi mu Rwanda.”

Komisiyo yavuze kandi ko izakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bo mu Karere n’amahanga kugira ngo amahoro asagambe mu Karere.

Iyi Komisiyo yashyizweho n’amategeko muri 2015. RDRC ifite inshingano zo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare bujuje ibisabwa n’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro basubijwe mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa