Erias Lukwago, wahoze ari Umuyobozi w’Umujyi wa Kampala ndetse akaba n’umwunganizi mu mategeko wa Kizza Besigye, umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, arashinjwa icyaha cyo kugambanira igihugu. Ni icyaha kimwe n’icyo Besigye na we akurikiranweho.
Lukwago yagejejwe imbere y’urukiko i Kampala agaragara afite intege nke, nyuma y’iminsi mike afatiwe iwe mu rugo. Yahakanye ibyaha ashinjwa, maze urukiko rutegeka ko asubizwa muri gereza kugeza mu cyumweru gitaha, igihe urubanza rwe ruzaba rwongeye kuburanishwa.
Ifatwa rye ryateje impaka ndetse ntiryishimirwa na benshi, cyane cyane nyuma y’uko Gen. Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yagize uruhare muri icyo gikorwa.
Bobi Wine, umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko Lukwago yafashwe ku mabwiriza ya Gen. Muhoozi Kainerugaba mu gihe yari ari gutegura inyandiko z’urukiko zimuhamagaza ngo yisobanure ku byaha aregwa.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Bobi Wine yagize ati: “Ndahamagarira buri wese kwamagana no kurwanya aya makosa yo kutubahiriza amategeko ari gukorwa ku mugaragaro.”
Mbere y’uko Lukwago yongera kugaragara mu ruhame, umuryango we wari waratanze ikirego mu rukiko ushinja inzego z’umutekano kumushimuta no kutagaragaza aho aherereye. Wanasabye ko hatangazwa aho ari kandi akarekurwa, yaba akiri muzima cyangwa yaramaze gupfa.
Uyu muryango kandi wavuze ko Gen. Muhoozi Kainerugaba ubwe yemeye ko yagize uruhare mu ifatwa rya Lukwago, ndetse ko yanatangaje ku mbuga nkoranyambaga amagambo agaragaza ko yafashwe nabi mu gihe yari afunzwe.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *