Urukiko rw’Ikirenga rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwatangiye kuburanisha uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, ukurikiranyweho kunyereza amafaranga y’Ikigega cya FRIVAO.
Mugitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 13 Nyakanga 2026, nibwo Constant Mutamba yageze ku rukiko aherekejwe n’abaganga bamufashaga, nyuma y’uko hagaragaye ko afite ikibazo cy’ubuzima cyamusabaga ubufasha bwihariye mu gihe cyo kwitaba ubutabera.
Ubushinjacyaha bumushinja kunyereza amafaranga yari agenewe ikigega cya FRIVAO, mu gihe urubanza rwe rukomeje gukurikiranwa n’abaturage benshi ndetse n’itangazamakuru kubera uburemere bw’ibyaha aregwa n’umwanya yari yarigezeho mu buyobozi bw’igihugu, dore ko yari Minisitiri w’ubutabera w’iki gihugu mbere y’uko yeguzwa na Pereziza wa Repubulika kugirango akurikiranwe ku byaha akekwaho.
Biteganyijwe ko urukiko ruzakomeza kumva impande zombi mbere yo gufata icyemezo ku birego bishinjwa Constant Mutamba.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *