Umutwe w’abarwanyi b’inyeshyamba zirwana ku ruhande rw’ingabo za leta ya RD Congo FARDC witwa Wazalendo watangaje ko ugomba kwitabira ibiganiro bizahuza impande zose muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), uvuga ko ufite impamvu zikomeye ziwemerera kuba ku meza y’ibiganiro.
Aba barwanyi bavuga ko uruhare bagize mu kurinda igihugu no kurwanya imitwe yitwaje intwaro ari rwo rubaha uburenganzira bwo kugira ijambo mu biganiro biteganyijwe, bizahuza leta ya Felix Tshisekedi n’abatavuga rumwe nawe.
Wazalendo ishimangira ko ibikorwa byayo ku rugamba byagize uruhare mu guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, bityo ko idakwiye gusigara inyuma mu biganiro bigamije gushaka umuti urambye w’ibibazo by’umutekano n’ubwiyunge.
Iri tsinda rivuga ko ibiganiro bizaba byuzuye kandi bifite amahirwe yo kugera ku musaruro ari uko bizahuza impande zose zifite uruhare mu kibazo, harimo na Wazalendo. Kugeza ubu, ubuyobozi bwa RDC ntiburatangaza niba ubu busabe buzemerwa.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *