Aba-féministe bagize Brigitte Macron ay’ifundi igira ibivuzo
Yanditswe: Tuesday 09, Dec 2025
Impirimbanyi z’uburenganzira bw’abari n’abategarugori zimereye nabi Brigitte Macron, umugore wa Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, nyuma y’uko hagaragaye amashusho ya Brigitte Macron, akoresha amagambo akakaye mu kwamagana abigaragambirije igitaramo cy’umunyarwenya kubera ko yashinjwe ibyaha byo gufata ku ngufu.
Abo bigaragambya bari bahungabanyije igitaramo cy’umunyarwanya w’imyaka 51, Ary Abittan, ku wa 6 Ukuboza 2025. Bari bambaye ‘mask’ isa n’isura ye, handitseho ijambo rigaragaza ufata abantu ku ngufu (rapist).
Mu 2021, umugore umwe yareze Abittan kumufata ku ngufu, ariko mu 2023 abagenzacyaha bahagarika dosiye bavuga ko nta bimenyetso bihagije bihari.
Ku wa 7 Ukuboza 2025, Brigitte Macron yagiye kureba icyo gitaramo ari kumwe n’umukobwa we Tiphaine Auzière, kandi anaganira na Abittan mbere y’uko ajya ku rubyiniro, nk’uko bigaragara mu mashusho yasohowe n’itangazamakuru ku wa 8 Ukuboza 2025.
Muri ayo mashusho kandi Brigitte Macron yakoresheje imvugo zikomeye cyane mu guhumuriza Abittan.
Brigitte Macron ati “Niba aha hari ibicucu turabisohora.”
Yakomeje avuga amagambo akomeye y’ibitutsi, ubundi za mpirimbanyi zirakameza si ukumwibasira karahava. Zafashe ayo magambo ziyasakaza ku mbuga nkoramyambaga.
Umwe mu bigaragambya, wiyise Gwen kugira ngo yirinde ingaruka byamugiraho, yavuze ko itsinda ryabo ryatangajwe bikomeye n’amagambo Brigitte Macron yakoresheje.
Ati: “Ni ukundi guteshwa agaciro ku bahohotewe n’amatsinda y’abaharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori.”
Itsinda rya Brigitte Macron rivuga ko amagambo ye akwiye gusobanurwa nko kunenga uburyo bukaze bwakoreshejwe n’abahungabanyije icyo gitaramo.
Umwe mu barigize ati “Brigitte Macron ntabwo yakiriye neza ubu buryo bw’ubuhenzanguni bwakoreshejwe.”
Mu myaka ishize, u Bufaransa bwakomeje kugaragaramo ibirego byinshi birega abantu bazwi mu ruganda rw’umuco gukora ihohotera rishingiye ku gitsina no gufata ku ngufu.
Umukinnyi wa filime ukomeye Gérard Depardieu muri Gicurasi 2025 yahamijwe ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abagore babiri mu 2021, kandi ategerejwe kuburanishwa ashinjwa gufata ku ngufu umukinnyi wa filime mu 2018. We arabihakana byose.
Mu 2023, Perezida Macron yavuze ko akunda Depardieu kandi yumva ko abantu bamugabyeho ibitero bidafututse. Yongeyeho ko Depardieu akwiye gufatwa nk’umwere kugeza igihe urukiko ruzaba rumuhamije icyaha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *