skol

Aba-Guverineri ba Leta zo muri Amerika banze ubutumire bwa Trump, bamushinja kubavangura

Yanditswe: Wednesday 11, Feb 2026

featured-image

Ihuriro ry’Aba-Guverineri ba Leta zinyuranye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryatangaje ko batazitabira inama yagombaga kubahuza na Perezida Donald Trump muri White House, nyuma y’uko ikumiriwemo bamwe mu babarizwa mu ishyaka ry’Aba-Democrates.

Amakuru dukesha Reuters avuga ko iki cyemezo cyatangajwe n’Umuyobozi w’iri huriro, Kevin Stitt, ndetse kikaba cyamaze kugezwa ku banyamuryango.

Buri mwaka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahura na ba Guverineri ba Leta z’iki gihugu hamwe n’abo bashakanye, hatabayeho kubavangura hagendewe ku ishyaka babarizwamo.

Ni inama iba igamije kungurana ibitekerezo ku hazaza h’igihugu cyane ko initabirwa n’abagize Guverinoma bose. Isozwa n’umusangiro wa nimugoroba.

Iy’uyu mwaka yari itegenyijwe tariki 20 Gashyantare 2026, gusa Ihuriro ry’Aba-Guverineri ryatangaje ko ritazayitabira kuko Trump yayihejemo bamwe mu bo mu ishyaka ry’Aba-Democrates.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, iri huriro ryavuze ko “kudatumira bamwe mu ba Guverineri muri White House bitesha agaciro imikoranire ya Leta. Muri iki gihe mu mateka y’igihugu cyacu, ni ingenzi ko inzego zikomeza kunga ubumwe, kwihesha agaciro no kugirana ibiganiro byubaka.”

Mu ba Guverineri Trump yanze gutumira bivugwa ko harimo Wes Moore wa Leta ya Maryland na Jared Polis wa Leta ya Colorado.

Ku wa Kabiri tariki 10 Gashyantare, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri White House, Karoline Leavitt, yavuze ko “Perezida ashobora gutumira uwo ashaka mu musangiro no mu bindi bikorwa bibera muri White House. Yakira abahawe ubutumire bose. Niba batabishaka, ni igihombo kuri bo.”

Aba-Guverineri ba Leta zo muri Amerika banze ubutumire bwa Trump, bamushinja kubavangura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa