Ababyeyi bataye uruhinja rw’ibyumweru 10 mu modoka bajya kunywa inzoga bagarutse basanga rwapfuye
Yanditswe: Friday 31, Aug 2018
Ababyeyi gito bo mu mujyi wa Wigan mu Bwongereza bataye uruhinja rw’ibyumweru 10 mu modoka bajya kwinywera agasembuye bagarutse nyuma y’amasaha 15 basanga rwapfuye.
Aba babyeyi gito bataye uyu mwana muri parking ya hoteli barangije bajya kunywa agasembuye kabafashe kabibagiza uyu mwana wabo wari umaze ibyumweru 10 avutse,bagarutse basanga yapfuye.
Aba babyeyi batavuzwe amazina basize uru ruhinja ruri kumwe n’abandi bana babiri b’impanga n’undi umwe muri iyi modoka bagarutse basanga rwashizemo umwuka.
Nubwo aba babyeyi n’uyu mwana batavuzwe amazina,polisi ya Wigan yavuze ko nyuma yo kumenya ko uyu mwana yapfuye,binjiye mu cyumba cya hoteli aba bombi barimo basanga huzuye amacumba yashizemo inzoga hari n’izindi bari kunywa.
Ubuyobozi bwa Wigan bwavuze ko aba babyeyi gito b’uyu mwana wapfuye babaswe n’inzoga kuko uyu mugore yigeze gufungwa azira kunywera inzoga ku bitaro ubwo yari atwite impanga.
Uyu mugabo n’umugore bahise batabwa muri yombi gusa si ubwa mbere bafunzwe kuko bari bamaze iminsi barekuwe kubera gufatirwa mu cyaha cy’ubujura.
Uyu mwana abaye uwa 3 upfuye kubera uburangazi bw’ababyeyi be muri uyu mujyi aho bivugwa ko hari abandi bana b’impanga nabo bapfuye muri ubu buryo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *