skol
fortebet

Abadipolomate ba Amerika bimwe visa zo kwinjira muri Brésil bazira bakwivanga mu matora

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Thursday 30, Jul 2026

Abadipolomate ba Amerika bimwe visa zo kwinjira muri Brésil bazira bakwivanga mu matora

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Brésil, Luiz Inácio Lula da Silva, yatangaje ko Leta ye yimye viza abayobozi babiri ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari bateganyaga gusura icyo gihugu, abashinja gushaka kwivanga mu matora ateganyijwe mu Ukwakira 2026.

Aba bayobozi babiri bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika bari bateganyijwe kugera muri Brésil mu mpera za Nyakanga, aho bavugaga ko bagiye kuganira ku bijyanye n’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, idini ndetse no kurengera ubusugire bw’amatora.

Bari banateganyije guhura na Flávio Bolsonaro, umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu akaba n’umuhungu wa Jair Bolsonaro wahoze ari Perezida wa Brésil.

Ku wa 29 Nyanganga 2026 Perezida Lula yagize ati “Byabaye ngombwa ko twima visa abantu babiri b’urubyiruko bari bohereje muri Brésil kugira ngo bivange mu matora yacu.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yahakanye ibyo gushaka kwivanga mu matora ya Brésil, ivuga ko ayo makuru ari “ikinyoma kidafite ishingiro.”

Muri aya matora Perezida Lula da Silva w’imyaka 80 azaba ahanganye na Flávio Bolsonaro, umuhungu wa Jair Bolsonaro wahoze ayobora Brésil.

Jair Bolsonaro yakatiwe igifungo cy’imyaka 27 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutegura umugambi wo guhirika ubutegetsi nyuma yo gutsindwa amatora yo mu 2022.

Mu minsi ishize, Flávio Bolsonaro yabwiye abadipolomate ko imashini zikoreshwa mu matora za Brésil zifite inkomoko imwe n’izakoreshejwe muri Venezuela, anashingira ku nyandiko ya CIA ivuga ku buriganya bw’amatora muri icyo gihugu.

Nyuma yahakanye ko yashakaga gushidikanya ku mikore y’inzego zishinzwe amatora ya Brésil, avuga ko ahubwo yashakaga ko habaho abagenzuzi mpuzamahanga benshi mu matora.

Muri bayobozi bimwe visa harimo Riley M. Barnes, Umunyamabanga Wungirije wa Leta ushinzwe demokarasi, uburenganzira bwa muntu n’umurimo, ndetse na Samuel Samson bakorana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa