Abagabo babiri bibye ubwiherero bwa zahabu bugura miliyari 6,9 Frw bakatiwe
Yanditswe: Saturday 14, Jun 2025

Abagabo babiri bakatiwe igifungo nyuma yo kwiba ubwiherero bwa zahabu bw’agaciro ka miliyoni 4,8£ (asaga miliyari 6,9 Frw) mu nyubako yitwa Blenheim Palace iherereye i Oxfordshire.
Blenheim Palace ni inzu iri mu Murage w’Isi wa UNESCO nk’ahantu havukiye Sir Winston Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi yose.
Aba bajura binjiye mu nyubako babanje kuyisenya maze bakuramo ubwiherero bukora neza bwakozwe muri zahabu ifite carat 18, nyuma y’ibirori by’akataraboneka byabereye muri Oxfordshire muri Nzeri 2019.
James ‘Jimmy’ Sheen w’imyaka 40 yemeye icyaha cyo kwiba, gutwara umutungo no gucura umugambi wo kongera gukora igikorwa nk’icyo mu 2024, mu gihe Michael Jones w’imyaka 39 yahamijwe icyaha cyo kwiba.
Aba bagabo bombi bakomoka i Oxford; umwe yakatiwe igifungo cy’imyaka ine, undi ahabwa imyaka ibiri n’amezi atatu y’igifungo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *