Abagabo bagurisha n’imyenda y’imbere y’abagore: Urusimbi ruhangayikishije ab’i Ngoma
Yanditswe: Tuesday 17, Feb 2026
Abaturage bo mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Karembo, bahangayikishijwe n’urusimbi rushya rwitwa Ndoku rutuma abagabo basigaye bagurisha imyenda y’imbere y’abagore babo ngo bakomeze umukino.
Bigaragazwa na bamwe mu batuye mu Murenge wa Karembo, Akagari ka Kaziba, mu Mudugudu w’Umuyange, bavuga ko urusimbi rwa Ndoku rumaze gusenya ingo nyinshi bitewe n’uko rutuma abagabo basahura ingo zabo.
Ndoku ni umukino w’urusimbi ukinwa n’abantu bihuje bagakora itsinda, bagakina bifashishije amakarita ariko bagashyiraho amafaranga nubwo bamwe iyo batsinzwe cyangwa bariwe, bakora urugomo.
Abaturage bavuga ko umuntu wagiye muri uyu mukino ariho akura ubujura, ubusinzi, no gusenya ingo, ibibangamira abatuye muri uyu murenge, bagasaba ko inzego z’ubuyobozi zawukumira.
Mukakamanza Mediatrice yatangarije Radio/TV1 ko umukino w’urusimbi wamusenyeye urugo nyuma y’aho umugabo we atangiye kurukina.
Ati “Umugabo wanjye twari tumaranye imyaka 12, nta kibazo dufitanye. Ariko ino aha hamaze kuza ibintu byitwa ngo ni ‘Ndoku’, ari byo bita urusimbi. Aza kujya mu rusimbi, mu kugenda kwe bwa mbere, yaragiye antwara imyenda yanjye yose; amajipo, amakanzu, amashati, imipira, amasujipe n’amasuve, byose arabijyana.”
Mukamanza yasobanuye ko nyuma y’aho umugabo we asahuye urugo abitewe n’uyu mukino, batandukanye kandi ko aramwinginga kugira ngo bongere kubana, ariko akabimwangira kubera ko atizeye ko yahindutse.
Undi muturage yagize ati “Abagabo bayigiyemo iyo babuze icyo bafata, ahita aza wenda, agasahura nk’urugo rwanjye. Biratubangamiye…Leta ishyizemo ubushake, aba bantu bafatwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karembo, Umurerwa Donatile, yavuze ko iby’uyu mukino w’urusimbi rushya rwa Ndoku atari abizi, ariko ko aka gace kamenyerewemo urugomo rukorwa n’urubyiruko rucukura amabuye y’agaciro.
Ati “Icyo nzi cyo ni uko hakunda kuba urugomo bitewe n’uko ari agace kabamo ibirombe by’amabuye y’agaciro. Ni ho usanga hari insoresore zikunda gukora ibyo bikorwa. Ntabwo wenda navuga ngo ni urusimbi ariko ubwo babikubwiye rurahari.”
Gitifu Umurerwa yatangaje ko ubuyobozi bugiye gukurikirana iki kibazo, bukaba buteganya kwigisha abaturage kugira ngo bacike ku rusimbi.
Abaturage bavuga ko urusimbi rwa ’Ndoku’ rubasenyera ingo

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *