skol

Abaganga bavuze ko atazarenza imyaka ine none agize 20

Yanditswe: Wednesday 12, Nov 2025

featured-image

Umukobwa witwa Alex Simpson wo muri Leta ya Nebraska muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yujuje imyaka 20, nyamara abaganga bari baramubwiye ko atazarenza imyaka ine nyuma yo kuvukana ikibazo gikomeye cyo kutagira igice kinini cy’ubwonko, ubusanzwe bituma uwavutse gutyo yitaba Imana mu gihe gito.

Ikinyamakuru 7sur7 cyanditse ko Simpson yavutse nk’abandi bana, ndetse nta kimenyetso cy’indwara iyo ari yose yagaragazaga, ariko ubwo yari agize amezi abiri, ni bwo byaje kumenyekana ko afite iki kibazo.

Icyo gihe abaganga babwiye ababyeyi be ko yavukanye ikibazo cyo kizwi nka ‘Hydranencephaly’ gifata ibice bitandukanye by’ubwonko cyane cyane ikizwi nka Cerebrum gifasha mu gutekereza n’ibindi, gifatwa nk’igenzi cyane kuko usanga kenshi gipima hagati ya 80% na 85% by’uburemere bw’ubwonko bwose.

Abavukanye icyo kibazo bamara amezi make bagahita bitaba Imana, gusa Simpson we abaganga babonye ko yagombaga kumara imyaka ine kandi na byo ubwabyo byari nk’igitangaza.

Gusa hari hakiri kare kuvuga ko icyo ari igitangaza kuko iyo myaka ine yararenze cyane, ndetse kugeza ubu aracyahumeka umwuka w’abazima.

Mu cyumweru gishize, Simpson yakorewe isabukuru y’imyaka 20 y’amavuko ndetse ababyeyi be basanzwe ari abakirisitu bavuga ko nta kabuza ko ari igitangaza cy’Imana ikimubeshejeho.

Kugeza ubu, Simpson nubwo ari ho ntashobora kumva no kuvuga cyangwa kugenda kuko igice kibishinzwe ari kimwe mu byo adafite, ndetse abaganga ntibazi neza niba abasha kumva ibimukikije.

Gusa abavandimwe be bavuga ko bazi neza ko abasha kumva ibimukikije kandi akamenya amarangamutima y’abamuri hafi.

Abahanga muri siyansi bavuga ko abantu bavukanye ‘Hydranencephaly’ iyo ndwara ari bake cyane kandi na bo babayeho amezi make, uretse umwe mu mateka wagejeje ku myaka 32 akaba uwa mbere warambanye icyo kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa