skol
fortebet

Abagera kuri 50 bapfiriye mu mpanuka y’imodoka itwaye ibikomoka kuri peteroli muri Kongo

Yanditswe: Monday 08, Oct 2018

Sponsored Ad

Abantu bagera kuri 50 bapfuye ubwo ku wa gatandatu ikamyo itwaye ibikomoka kuri peteroli yagonganaga n’imodoka mu muhanda munini wo mu burengerazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.
Byabereye hafi y’umujyi wa Kisantu, uri hagati y’umurwa mukuru Kinshasa n’icyambu cya Matadi.

Sponsored Ad

Atou Matabuana, guverineri w’intara yo hagati ya Kongo, yavuze ko abagera ku 100 bagize ibikomere bitewe n’ubushye.

Radio Okapi y’umuryango w’abibumbye yatangaje ko "inkongi y’umuriro yakwiragiye byihuse igakongeza inzu ziri hafi aho."
Imihanda yo muri Kongo akenshi usanga yararaye ikirengagizwa ntikorwe kubera imyaka myinshi iki gihugu cyamaze mu ntambara.

Mu mwaka wa 2010, abantu 220 barapfuye ubwo ikamyo itwaye ibikomoka kuri peteroli yabirindukaga igaturika nuko igakongeza umuriro ku bice by’icyaro cyo muri iki gihugu.
Umwe mu babibonye yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko yabonye "imirambo 53 yahiye irakongoka."
Umuganga ukora ku bitaro biri hafi aho biri kuvura abakomeretse kubera ubushye yavuze ko bari gusiganwa n’igihe kugira ngo barebe niba barokora ubuzima bwabo.
Dogiteri Trésor yagize ati: "Turimo kugerageza kubafasha, turimo kugerageza kubongerera amazi mu mubiri ariko mbabajwe no kuvuga ko hari bamwe barimo gupfa."

Guverineri Matabuana yavuze ko abategetsi bo mu nzego z’ibanze "bafashe ingamba zo kwita ku bagizweho ingaruka" n’iyo mpanuka.
Ariko umutwe uharanira demokarasi uzwi nka Lucha, watangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter unenga uburyo ubutabazi bwakozwe, uvuga ku bucye bw’imodoka z’imbangukiragutabara.
Umujyi wa Kisantu uri hafi ku birometero 120 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Kinshasa.
Naho Matadi, icyambu kiri ku rundi ruhande rw’aho byabereye, iri ku nyanja ya Atlantika - kikaba ari nacyo cyambu kimwe rukumbi Kongo ifite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa