Abagera kuri 58 bamaze guhitanwa n’ibitero Amerika yagabye muri Yemen
Yanditswe: Friday 18, Apr 2025

Ibitero by’indege byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku cyambu cya Ras Isa muri Yemen bimaze guhitana abantu 58 abandi 126 barakomereka, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru by’ishami ry’umutwe w’abarwanyi b’Abahouthi
Al Masirah TV yatangaje ko ibyo bitero byari bigamije gukata imiyoboro yambukirizwaho peteroli n’ibindi byambutswa bizaniwe Abahouthi.
Ishami ry’igisirikare rishinzwe Uburasirazuba bwo Hagati, rizwi nka ‘Centcom’ mu nyandiko bashyize ku mbuga nkoranyambaga, bavuze ko Amerika yafashe ingamba zo kugaba ibyo bitero mu rwego rwo guca intege isoko y’ubukungu n’imbaraga by’Abahouthi.
Al Jazeera yatangaje ko Umurwa Mukuru wa Yemen, Sanaa, wibasiwe n’ibitero by’indege za Amerika mu duce dutandukanye ariko byibanze cyane ku cyambu.
Ibyo bitero byagabwe mu buryo butunguranye igihe abahakorera bari mu mirimo bigatuma abashoferi b’amakamyo n’abandi bahasiga ubuzima.
Icyambu cya Ras Isa ni kimwe mu bifatiye runini Yamen kuko hafi 70% y’ibyinjizwa mu gihugu na 80% y’ibindi nkenerwa by’ibanze binyuzwa kuri icyo cyambu, Hodeidah na as-Salif.
Umutwe w’inyeshyamba za Abahouthi ugizwe n’abasirikare n’abanyepolitiki ukaba ushingiye ku ishami ry’idini rya Abayisilamu b’Abashia rya ‘Shia Zaidi’, bafite inkomoko mu majyaruguru ya Yemeni, cyane cyane mu gace ka Saada.
Bagiye barwanya Guverinoma ya Yemeni, bavuga ko batotezwa kandi bayishinja kutita ku nyungu z’abaturage bo mu majyaruguru.
Mu mwaka wa 2014 bafashe Umurwa Mukuru w’icyo gihugu Sanaa, ndetse batangira guhangana n’ingabo z’igihugu n’izindi z’ibihugu byo mu Karere.
Kuva muri uwo mwaka Yemen yibasiwe n’intambara ikomeye kuva Abahouthi bakwigomeka bagafata igice kinini mu gihugu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *