skol
fortebet

Abahagarariye AFC/M23 bagiye muri Qatar

Yanditswe: Friday 28, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abahagarariye ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye i Doha muri Qatar.

Sponsored Ad

Kuwa 20 werurwe 2025 nibyo abarwanyi b’ihuriro rya AFC/M23 batangaje ko bakiriye ubutumire bwa Emir wa Qatar Sheik Tamim Bin Hamad Al Than,bwo gusura Doha kugirango bagirane ibiganiro ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Congo.

Abahagarariye AFC/M23 bagiye muri Qatar nyuma y’aho guhurira n’abahagarariye RDC muri Angola binaniranye, biturutse ku bihano umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wafatiye abayobozi babo tariki ya 17 Werurwe barimo Bisimwa na Col Nzenze.

Abagiye i Doha barimo umuyobozi wungirije w’iri huriro, Bertrand Bisimwa, n’umuyobozi ushinzwe iperereza n’ibikorwa bya gisirikare, Colonel Nzenze Imani John.

Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Leta ya Qatar yakiriye amatsinda atandukanye kuva tariki ya 27 Werurwe 2025, arimo iriyobowe na Bisimwa usanzwe ari Perezida w’umutwe witwaje intwaro wa M23, iry’u Rwanda na RDC.

Tariki ya 18 Werurwe, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, yahurije i Doha Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi wa RDC, baganira ku mutekano n’umwuka mubi wa politiki uri mu karere.

Abakuru b’ibihugu bashyigikiye imyanzuro yafashwe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC), irimo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi hagati y’impande zishyamiraniye mu burasirazuba bwa RDC n’ibiganiro bya politiki.

Ubwo AFC/M23 yatangazaga ko yafashe icyemezo cyo gukura abarwanyi mu mujyi wa Walikale no mu bice bihana imbibi tariki ya 22 Werurwe, Guverinoma ya Qatar yarayishyigikiye, igaragaza ko ari intambwe nziza iganisha ku mahoro.

Tariki ya 24 Werurwe, Angola yafashe icyemezo cyo kwikura mu buhuza ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, isobanura ko igiye kwibanda ku nshingano z’ubuyobozi bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa