Abahuza b’Abanyafurika mu bibazo bya RDC bagabanyijwe inshingano
Yanditswe: Monday 19, Jan 2026
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) wagabanyije inshingano abahuza b’Abanyafurika mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Icyemezo cyo kugabanya abahuza inshingano cyafatiwe mu nama yiga ku mutekano w’uburasirazuba bwa RDC, yahurije abafatanyabikorwa mu mujyi wa Lomé muri Togo, kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 17 Mutarama 2026.
Ku ruhembe rw’ubu buhuza hariho Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé. Imirimo y’ubuhuza azajya ayifashwamo n’itsinda ryo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ibiro bye.
Gen (Rtd) Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria kuva mu 1976 kugeza mu 1979 no kuva mu 1999 kugeza mu 2007, yahawe inshingano y’ubuhuza mu bijyanye n’intambara, gukurikirana agahenge n’amavugurura mu bijyanye n’urwego rw’umutekano.
Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia kuva mu 2018 kugeza mu 2024, yahawe inshingano yo gukurikirana ibijyanye n’impunzi no kuzigezaho imfashanyo.
Iri tangazo rigaragaza ko Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya kuva mu 2013 kugeza mu 2022 yahawe inshingano yo kuganiriza imitwe yitwaje intwaro, hagamijwe kuyishishikariza kurambika intwaro.
Dr. Mokgweetsi Masisi wabaye Perezida wa Botswana kuva mu 2018 kugeza mu 2024, yahawe inshingano yo gukurikirana ibijyanye no kongerera imbaraga ubucuruzi n’ubufatanye mu by’ubukungu, hagamijwe kugabanya ibitera intambara.
Catherine Samba-Panza wabaye Perezida wa Repubulika ya Centrafrique kuva mu 2014 kugeza mu 2016, yahawe inshingano yo kuganiriza abagize sosiyete sivile n’ubwiyunge, hibandwa ku ruhare w’abagore.
Ubunyamabanga buhuriweho na Togo, Komisiyo ya AU, umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, umuryango wa Afurika y’amajyepfo n’Inama mpuzamahanga y’akarere k’Ibiyaga Bigari ni bwo buzajya buhuza ibikorwa byose.
Abafatanyabikorwa barimo Umuryango w’Abibumbye, Leta ya Qatar, umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ihuriro ry’ibihugu bitanu bifite imyanya ihoraho mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano, bazajya bagira uruhare muri ubu buhuza.
Icyemezo cyo kugabanya abahuza inshingano cyafatiwe mu nama yabereye i Lomé mu cyumweru gishize
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yitabiriye inama ya Lomé
Gnassingbé wa Togo ni we muhuza mukuru
Obasanjo yahawe inshingano yo gukurikirana intambara n’iyubahirizwa ry’agahenge
Zewde na Panza bahawe inshingano yo gukurikirana ibirebana n’impunzi no kuganiriza abagize sosiyete sivile





Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *