Abakiliya b’uruganda ‘iVision’ batumbagiye nyuma y’aho Macron yambaye amadarubindi yarwo
Yanditswe: Saturday 24, Jan 2026
Uruganda iVision Tech rwatangaje ko umubare w’abakiliya barugana watumbagiye nyuma y’aho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, agaragaye mu nama mpuzamahanga y’ubukungu i Davos mu Busuwisi yambaye amadarubindi ya ‘Pacific S 01’ yakozwe n’ishami ryarwo riri i Paris, Henry Julien.
Perezida Macron yambaye aya madarubindi nyuma y’uburwayi yagize bw’ijisho rigatukura.
Umuyobozi Mukuru wa iVision, Stephano Fulchir, yabwiye Reuters ko mu 2024, ibiro bya Perezida w’u Bufaransa ari byo byasabye Henry Julien kubikorera amadarubindi ya ‘Pacific S 01’ kugira ngo bijye biyaha abashyitsi nk’impano.
Fulchir yasobanuye ko aya madarubindi akimara gukorwa bwa mbere, Perezida Macron yayishyimiye, afata icyemezo cyo kuguramo aye. Ati “Ntiyashatse ko bayamuha, yarayiyishyuriye.”
Uyu muyobozi yatangaje ko nyuma y’aho Perezida Macron yambaye aya madarubindi, iVision iri kwakira telefone nyinshi z’abantu bashaka kugura ameze nka yo. Byageze aho urubuga rw’uru ruganda ruhagarara umwanya muto kubera ubwiyongere bw’abarusura.
Ku cyicaro cya iVision mu Butaliyani, byabaye inkuru ishimishije kurushaho. Agaciro k’imigabane y’uru ruganda muri iki gihugu kazamutseho 28%, bingana na miliyoni 4,1 z’Amadolari nk’uko isoko ry’imari n’imigabane ryabigaragaje tariki ya 22 Mutarama 2026.
Ubusanzwe, Henry Julien ikora amadarubindi 100 ya Pacific S 01 ku mwaka ariko kubera ko abenshi bayashaka, iVision yafashe icyemezo cyo gukora andi ameze nka yo, azajya agurwa n’abantu basanzwe ku Madolari 770.
Abantu benshi bakunze amadarubindi ya Macron, basaba uruganda kubakorera ameze nka yo, ariko ntibaramenya impamvu uyu Mukuru w’Igihugu yayambariye mu cyumba cy’inama

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *