Abakobwa batatu b’ abirabura bavuze ko bahitamo kuguma muri gereza mu Bufaransa aho kuba muri Afurika
Yanditswe: Saturday 12, May 2018
Abari bo mu bihugu bitatu byo muri Afurika babwiye itangazamakuru ko bahitamo kuba mu Bufaransa bafunzwe aho gusubira mu bihugu by’ Afurika baturutsemo.
Abo bakobwa ni Brenda w’ imyaka 22 wavuye muri Cameroon, Chioma w’ imyaka 24 wavuye muri Nigeria na Sandra w’ imyaka 25 wavuye muri Ivory Coast. Aba bakobwa magingo bamaze kunga ubumwe no kuba inshuti bahuriye muri Libya bahuriye ku mugambi wo kwambuka ngo bage I Burayi.
Aba bakobwa babwiye Africa24 ko aho bari mu Bufaransa babayeho neza. Bati “Turya gatatu ku munsi, tunywa amazi asukuye, tufite ibikoresho byose bya siporo, tubona ibitaro, uburiri bwiza, umuriro w’ amashyanyarazi utajya ubura n’ ibindi. Ibi byose aba bakobwa bavuga ko ntabyo babonaga mu bihugu bya Afurika bavuyemo.
Aba bakobwa bahuriza kukuba batazasubira muri Afurika bivuze ko ubuzima basigaje kubaho bazabumara I Burayi.
Umwe muri bo yabajije umunyamakuru ati “Uzasubira ahantu umuntu abaho adafite icyizere cy’ ejo hazaza?”.
Arongera ati “Mu gihugu cyanjye nari umukozi wo mu rugo, nakoraga kuva saa 5:00 kugera saa yine z’ ijoro. Rimwe na rimwe mabuja yanyimaga ibiryo, nakwijujuta databuja akamfungira icyumweru cyose ntasohoka none urambwira ngo nsubire muri Nigeria”.
Aho kugira ngo tube inzererezi muri Afurika twahitamo gufungirwa muri gereza z’ inaha dutekanye.
Sandra yabwiye umunyamakuru ko ababyeyi biciwe mu ntambara muri Cote d’ ivoire, umugore umufashe ngo age kumwitaho akamwohereza mu Burayi ngo age yicuruza amwoherereze amafaranga. Ati “Nabonye ukuzimu muri Afurika ariko ubu ubuzima bwanjye buratekanye hano muri gereza mu Bufaransa”.
Aba bakobwa babwiye umunyamakuru ko muri Afurika ari mu mibabaro ko ikiza ari ukutarwara kuko iyo ugize ibyago ukarwara uba ufite ibyago byo guhitanwa n’ indwara yoroheje nka malaria.
Aba bakorwa bavuga ko batawe muri yombi bagerageza kwiba mu isoko rw’ ibiribwa ‘alimentation’.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *