Abakozi ba Air Canada banze kubahiriza itegeko rya Leta ribasaba gusubira mu kazi
Yanditswe: Monday 18, Aug 2025
Abakozi b’Ikigo cyo muri Canada gikora ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere, Air Canada, banze gushyira mu bikorwa itegeko rya Leta ribategeka gusubira mu kazi, bashimangira ko bazakomeza imyigaragambyo yabo kugeza igihe gutaka kwabo kumvikanye.
Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nibwo abakozi ibihumbi 10 na Air Canada batangiye imyigaragambyo karundura, bahagarika akazi kabo mu rwego rwo kwerekana akababaro kabo, dore ko bavuga ko badahabwa ibihagije mu kazi kabo.
Sendika y’aba bakozi, Canadian Union of Public Employees (CUPE), yari imaze igihe mu biganiro n’ubuyobozi bwa Air Canada, bigamije gushakira umuti ikibazo kiri hagati y’impande zombi.
Ibiganiro byari bishingiye ku cyifuzo cy’aba bakozi, bavuga ko ibyo bahabwa mu mushahara n’ibindi bemererwa, ari bike cyane ugereranyije n’uko ubuzima buhagaze muri iyi minsi muri Canada, bakifuza ko byongerwa.
Muri rusange, Sendika y’Abakozi ba Air Canada yifuza ibirimo kongererwa umushahara ndetse no kwishyurirwa ibyo bakora, bavuga ko bitishyurwa. Ibyo birimo nk’amasaha bamara bari gufasha abagenzi kwinjira mu ndege, bakavuga ko ashobora kugera kuri 35 ku kwezi kandi atishyurirwa.
Umubare munini w’abakoze imyigaragambyo ni abagore bagize 70% by’abakozi bose ba Air Canada bafasha abagenzi mu ndege (flight attendants). Aba bavuga ko umushahara wabo wazamuwe ku kigero gito, ugereranyije n’umushahara w’abapiloti wiyongereyeho 26% mu mwaka ushize.
Air Canada ivuga ko yifuza kuzamura ibyo igenera aba bakozi, bikaziyongeraho 38% mu myaka ine iri imbere. Mu mwaka wa mbere, iki kigo kivuga ko cyazamura umushahara w’abakozi, ukiyongeraho 8% mu mwaka wa mbere.
Aba bakozi bavuze ko iri zamuka ry’umushahara ridahagije kuko urebye uko ibiciro bizamuka ku masoko (inflation), nta kinini ryabafasha, bakifuza ko umushahara uzamuka nibura kugera kuri 12%, abandi bakavuga ko ukwiriye kugezwa no kuri 15%.
Ibiganiro hagati y’impande zombi ntabwo byageze ku musaruro, bituma aba bakozi bahagarika akazi kabo. Ibi byahise bigira ingaruka zikomeye kuko iki kigo ari cyo cya mbere kinini muri Canada mu bikora ubwikorezi bwo mu kirere.
Ku munsi, gishobora gukora ingendo 700 zijya hirya no hino ku Isi, kigatwara abarenga ibihumbi 130. Mu gitondo cyo ku Cyumweru honyine, nibura ingendo 437 zari zimaze gusubikwa, ziyongera ku zindi zasubitswe ku wa Gatandatu.
Abagenzi barenga ibihumbi 100 bagizweho ingaruka n’iki cyemezo ndetse kugira ngo ingaruka z’iri hagarikwa ry’imirimo zirangire, byari butware iminsi iri hagati y’irindwi na 10.
Izi ngaruka zose zatumye Leta ifata icyemezo gikomeye cyo gutegeka aba bakozi kugaruka mu kazi, kuko imyigaragambyo yabo iri gushyira ubukungu bw’igihugu mu kangaratete, cyane cyane nyuma y’ibihano by’ubukungu byashyizweho na Amerika, aho ibicuruzwa bituruka muri Canada byishyura umusoro wa 25% iyo byinjira ku isoko ry’icyo gihugu.
Minisitiri w’Umurimo muri Canada, Patty Hajdu, yategetse aba bakozi bose kugaruka mu kazi bitarenze Saa Munani zo kuri iki Cyumweru, gusa iki cyifuzo cyatewe utwatsi na Sendika y’abakozi ba Air Canada, yavuze ko batiteguye kugaruka mu kazi ndetse ko iri tegeko ritubahirije Itegeko Nshinga.
Perezida w’iyi Sendika, Mark Hancock, yavuze ko badashobora gusubira mu kazi, ati "Abanyamuryango bacu ntabwo basubira mu kazi. Turavuga ko bidashoka."
Hagati aho, aba bakozi bananze icyifuzo cya Air Canada, cyasabaga ko bemera ibiganiro bizagirwamo uruhare n’umuhuza uzashyirwaho na Leta.
Hancock yavuze ko uburyo ibi byose biri gukorwamo "atari byo" ndetse ashimangira ko Leta ishobora kujya ku ruhande rwa Air Canada, ati "Air Canada yanze kuganira natwe kugera bari bazi ko iyi leta izajya ku ruhande rwabo."
Mu mwaka ushize, abakora mu bigo by’ubwikorezi bwa gari ya moshi na bo barigaragambije banga gukora, biza kurangira sendika zabo zigiye mu biganiro byagizwemo uruhare n’umuhuza washyizweho na Leta. Uyu muhuza yabategetse gusubira mu kazi ndetse barabyemera, ariko magingo aya bajyanye leta mu nkiko bayishinja ko yaciye intege ingingo zashoboraga kubarengera muri iki kibazo.
Sendika y’Abakozi ba Air Canada itinya ko leta ishobora kureberera inyungu z’umushoramari, bityo ibyifuzo byabo ntibigerweho neza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *