Abana ba Perezida Mohammed Bazoum wayoboye Niger basabye ko se na nyina bafungurwa
Yanditswe: Thursday 27, Nov 2025
Abana ba Mohammed Bazoum wahoze ayobora Niger basabye ko we n’umugore we Hadiza barekurwa, nyuma y’iminsi 865 bamaze bafungiye mu rugo rwabo ruherereye i Niamey, kuva ubwo Gen Abdourahamane Tiani yakoraga Coup d’État muri Nyakanga 2023.
Ni ubusabe bukubiye mu ibaruwa ifunguye yanditswe n’aba bana ba Bazoum ari bo: Lucas, Zazia, Hinda, Haoua na Salem Bazoum. Yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo muri Jeune Afrique.
Basabye ubutegetsi bwa Niamey n’umuryango mpuzamahanga kugira icyo bakora ngo ababyeyi babo barekurwe.
Mu ibaruwa yabo, bahakana ibirego byo kugambirira guhungabanya umutekano w’igihugu no kugambanira igihugu bishinjwa se, bavuga ko “abayoboye ubu butegetsi bwimitswe nyuma ya Coup d’État yo muri Nyakanga 2023 bakomeje kwanga kumugeza mu rukiko kandi impamvu ari uko nta gihamya bafite.”
Ubuyobozi buriho muri Niger bushinja Mohamed Bazoum gusaba u Bufaransa na Loni kohereza Ingabo muri Niger ubwo hakorwaga Coup d’État, ndetse ngo yakoze tweet asaba Amerika kurasa Ibiro bya Perezida kugira ngo bamurokore.
Aba bana bavuga ko se na nyina bamaze amezi 28 batabona izuba cyangwa ngo bakire ababasura, kandi bashimira nyina Hadiza Bazoum wemeye kuguma iruhande rw’umugabo we kuva bafungwa.
Aba bana kandi banenga bikomeye Mahamadou Issoufou, wabaye Perezida wa Niger ndetse wari inshuti ya Bazoum, utagira icyo akora ngo afungurwe.
Basabye abaturage ba Niger kutarebera iki kibazo ngo gihite nk’aho ntacyo kibabwiye, ndetse bagasaba umuryango mpuzamahanga gutabara ababyeyi babo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *