Abana n’abagore b’ingabo za RDC zapfiriye ku rugamba, bigaragambije
Yanditswe: Monday 14, Jul 2025
Mu mujyi wa Beni wimuriwemo by’agateganyo ibiro by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru habereyemo imyigaragambyo y’abana n’abagore b’abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bapfiriye ku rugamba bari bahanganyemo n’ihuriro AFC/M23.
Aba bagore n’abana basobanuye ko babaga mu mujyi wa Goma wafashwe na AFC/M23 tariki ya 27 Mutarama 2025, bajya muri Beni bizeye ko Leta izabaha umushahara w’ababo bapfuye nk’uko yabibasezeranyije ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2025, bahuriye rwagati mu mujyi wa Beni, batwikira amapine y’imodoka mu muhanda, ari nako baririmba indirimbo z’uburakari, basaba Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru washyizweho na Leta, Gen Evariste Kakule Somo, ko yabafasha gukemura ikibazo cyabo.
Abenshi muri bo bari bafite impapuro zanditseho ubutumwa bwamagana inyerezwa ry’amafaranga yabo, bugira buti “Twamaganye inyerezwa ry’imishahara yacu, imishahara ni uburenganzira, si impuhwe, mudusubize kuri banki.”
Umwe mu bagore bigaragambije yagize ati “Twavuye i Goma, ntiturahabwa imishahara y’abagabo bacu. Dushaka amafaranga yacu kuko hano muri Beni tubayeho mu buzima budakwiye abantu kubera kubura ubushobozi.”
Ikibazo cyo kutishyura izi mpfubyi n’abapfakazi cyagaragaye no mu ntara ya Ituri. Guverineri wayo, Lt Gen Johnny Luboya, mu ntangiriro za Kamena 2025 yagaragaje ko gutinda kugikemura bituruka ku burangare bwa Leta.
Lt Gen Luboya yasobanuye ko kudakemura iki kibazo bica intege abasirikare bakiri ku rugamba, kuko na bo bafite impungenge ko mu gihe bapfa, imiryango yabo itakwitabwaho nk’uko biri kugendekera izi mpfubyi n’abapfakazi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *