Abantu 26 bapfuye abandi 100 barakomereka ndetse abarenga 20 baburirwa irengero nyuma y’ibitero by’indege zitagira abapilote n’ibisasu bya misile byagabwe n’u Burusiya mu mujyi wa Ternopil, mu Burengerazuba bwa Ukraine.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Ukraine, Ihor Klymenko yavuze ko abantu 26 ari bo baburiwe irengero barimo n’abana batatu.
U Burusiya bwakoresheje indege zitagira abapilote 476 na misile 48 ndetse mu byangijwe harimo; ibikorwa by’amashanyarazi, imihanda ndetse umuriro wamaze igihe kinini wabuze mu gihe icyo gihugu cyugarijwe n’ubukonje bukabije.
Imiturirwa y’i Ternopil yasenyutse ndetse iyindi yibasirwa n’inkongi y’umuriro mu gihe abashinzwe ibikorwa by’ubutabazi bagerageje kuzimya uwo muriro.
U Burusiya bwongeye gukaza ibitero mu gihe Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yari mu rugendo rwo kugirana ibiganiro na Turukiya bigamije kongera gusubukura imishyikirano n’u Burusiya, nyuma y’uruzinduko yari aherutsemo mu bihugu by’u Burayi.
Zelensky yasabye abafatanyabikorwa kongera igitutu ku Burusiya kugira ngo buhagarike intambara muri Ukraine, harimo no guha Kyiv misile nyinshi zo kurinda ikirere cyayo.
Nubwo u Burusiya bukomeje intambara ariko buhakana kwibasira abasivili bukavuga ko ibitero by’indege bugaba ari mu rwego rwo kwihorera ku bitero by’iterabwoba bivugwa ko Ukraine yagabye ku butaka bw’u Burusiya.
Bwavuze ko ingabo za Ukraine ziherutse kurasa misile enye za ATACMS mu mujyi wa Voronezh mu majyepfo y’u Burusiya, mu gihe Ukraine iherutse kwigamba kugaba ibitero ku birindiro bya gisirikare by’u Burusiya.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *