skol

Abantu 32 bishwe muri Gaza, abatasi b’u Burusiya bicirwa muri Ukraine-Agezweho mu ntambara ziri mu Isi

Yanditswe: Monday 14, Jul 2025

featured-image

Ibitero by’Ingabo za Israel muri Gaza byahitanye abantu 32, ku wa 13 Nyakanga 2025, bituma Abanya-Palestine bishwe muri iyi ntambara kuva itangiye barenga gato ibihumbi 58, ndetse intambara iracyakomeje muri aka gace.

Intambara ya Israel na Hamas yatangiye ku wa 7 Ukwakira 2023, nyuma y’igitero gikaze uyu mutwe wagabye kuri Israel kigahitana abarenga 1200 abandi 250 bagafatwa bugwate.

Abantu 32 muri Gaza bishwe batumye Abanya-Palestine bahitanywe n’iyi ntambara barenga ibihumbi 58.026.

Al Jazeera yanditse ko ingabo za Israel zishe umugabo umwe mu Mujyi wa Khan Younnis, undi muntu arakomereka.

Ingabo za Israel zatangaje ko mu masaha 24 ashize zarashe muri Gaza inshuro zirenga 100, zigamije gusenya ibirindiro by’abaterabwoba.

Zatangaje kandi ko imirwano ikomeye cyange cyane muri Shujayea, Zeitoun, Beit Hanoon na Jabalia.

Ukraine yishe abatasi b’u Burusiya

Ubutasi bwa Ukraine bwatangaje ko bwishe abatasi b’u Burusiya bakekwaho kwica Colonel Ivan Voronych n’umukozi w’ubutasi bwa Ukraine.

Ibikorwa byo guta muri yombi abatasi b’u Burusiya bakekwaho ibi byaha byo kwica abasirikare bakuru byakorewe mu Murwa Mukuru Kyiv.

Itangazo ryasohowe rivuga ko abatasi b’u Burusiya bagerageje “guhangana bituma bicwa.”

U Burusiya ntacyo bwatangaje kuri ibi bikorwa. Ukraine yakekaga abatasi babiri barimo umugabo n’umugore ko ari bo bishe Colonel Ivan Voronych.

Ku wa 13 Nyakanga 2025, u Burusiya bwohereje drones 60, izirenga 20 zishwanyaguzwa zitageze ku ntego, mu gihe 20 zayobejwe. Ibi bitero byahitanye abasivile bane abandi 13 barakomereka.

Perezida Trump yemeye koherereza Ukraine missile za Patriots

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko ubwo u Burusiya bwanze ibiganiro bigamije guhagarika intambara muri Ukraine, bazoherereza iki gihugu missile za Patriots zifasha kurinda umutekako wo mu kirere.

Ati “Tuzaboherereza Patriots kandi barazikeneye cyane. Putin yatunguye abantu benshi cyane. Agira akarimi keza ariko mu ijoro akarasa abantu. Harimo ikibazo kandi simbikunda.”

Trump ntiyavuze umubare wa patriots yiteguye koherereza Ukraine. Mu minsi ishize yemeje ko Amerika izakomeza kugurisha intwaro ibihugu bigize Umuryango w’Ubutabarane (OTAN) bishobora no kuzifashisha Ukraine.

Trump yizeye ko amasezerano y’agahenge muri Gaza azasinywa

Perezida wa Amerika, Donald Trump yongeye kugaragaza icyizere ko amasezerano y’amahoro hagati ya Israel na Palestine azasinywa mu cyumweru kimwe.

Ati “Turi mu biganiro, kandi twizeye ko bizashyirwaho iherezo nibura mu cyumweru gitaha.”

Amerika imaze iminsi isaba impande zihanganye kwemera agahenge k’iminsi 60, hakabaho ibikorwa byo guhererekanya imfungwa.

Israel yo isaba ko muri icyo gihe Hamas yahita irambika intwaro hasi, igahagarika ibikorwa bya gisirikare n’ibya politike, ndetse ngo nibitagenda bityo intambara izongera irote.

Ehud Olmert wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Israel ntiyumva ibyo iki gihugu gikora

Ehud Olmert yabaye Minisitiri w’Intebe wa Israel kuva mu 2006 kugeza mu 2009. Yavuze ko ibyo kujyana abanya-Palestine mu Mujyi wa Rafah byatuma uhinduka inkambi icucitsemo abantu.

Ati “Niba bazimurirwa mu mujyi uzatangirwamo ibikorwa by’ubutabazi, ushobora kuvuga ko ari kimwe mu bikorwa bigamije kurimbura ubwoko runaka. Nta handi byabaye.”

Yavuze ko bitumvikana ukuntu ibyo bikorwa bigamije ubutabazi ku banya-Palestine ahubwo we yumva bigamije kubigizayo.

Biteganyijwe ko uyu mujyi uzatwara abarirwa hagati ya miliyoni 10$ na 15$, ukazubakwa mu gihe cy’umwaka.

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Katz Israel aherutse kuvuga ko umunya-Palestine uzajya awinjiramo atazajya yemererwa gusohoka keretse agiye mu gihugu cy’amahanga.

U Burusiya bwaganiriye n’u Bushinwa ku guhagarika intambara

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov na mugenzi we w’u Bushinwa, Wang Yi bagiranye ibiganiro ku wa 13 Nyakanga 2025, byibanze ku mubano w’ibihugu byombi na Amerika, banagaruka ku ngingo zerekeye guhagarika intambara muri Ukraine.

Banemeranyije ku gushyigikirana hagati y’ibihugu byombi mu miryango mpuzamahanga bahuriramo nk’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, BRICS, APEC, G20 n’iyindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa