skol
fortebet

Abantu 49 bamaze guhitanwa n’impanuka y’indege muri Nepal[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 12, Mar 2018

Sponsored Ad

Abagenzi 49 nibo bamaze gupfa bazize impanuka y’indege imaze kubera mu mugi wa Kathmandu mu gihugu cya Nepal kuri uyu wa mbere.
Iyi ndege ya US-Bangla Airlines y’abanya Bangladesh yakoze impanuka ivuye mu mugi wa Dhaka aho yakoze impanuka iri hafi kugera ku kibuga cy’indege nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa polisi muri Nepal Manoj Neupane.
Muri iyi ndege harimo abagenzi bagera kuri 71 yakoze impanuka ndetse ihita ifatwa n’inkongi y’umuriro ubwo yituraga ku butaka ivuye mu kirere.
Abantu 40 (...)

Abantu 40 bahise bapfa,9 bapfira mu bitaro mu gihe abasaga 22 barokotse bari kwitabwaho n’abaganga bo muri uyu mugi wa Kathmandu.

Muri iyi ndege hari higanjemo abagenzi bo muri Nepal no muri Bangladesh nubwo harimo umushinwa umwe n’umunya Maldive.

Icyateye impanuka y’iyi ndege ntikiramenyekana gusa amakuru ahari ni uko yagombaga kugwa mu majyaruguru y’ikibuga cya Kathmandu ariko yayobye igwa mu majyepfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa