skol

Abanya-Israel biraye mu mihanda, bamagana icyemezo cya Leta cyo kwigarurira Gaza

Yanditswe: Sunday 10, Aug 2025

featured-image

Abanya-Israel babarirwa mu bihumbi bakoze imyigaragambyo ikomeye mu Mujyi wa Tel Aviv, basaba ko igihugu cyabo cyahagarika intambara muri Gaza, nyuma y’uko gitangaje ko gifite umugambi wo kwigarurira aka gace ka Palestine.

Israel iherutse gutangaza ko yafashe icyemezo cyo gutangira kugenzura umutekano w’agace ka Gaza kose, harimo n’umujyi wako. Ibi byitezweho kuzatuma abaturage bagera kuri miliyoni bongera guhungira mu majyepfo ya Gaza.

Yavuze ko iki cyemezo kizashingira ku nkingi eshanu zirimo kwambura Hamas intwaro, gucyura impunzi, kwambura abaturage intwaro, kugenzura agace ka Gaza kose ndetse no gushyiraho ubundi buryo bw’imiyoborere, budashingiye kuri Hamas ndetse na Leta ya Palestine.

Ni icyemezo cyanenzwe n’ibihugu byinshi bikomeye, ndetse bimwe birimo n’u Budage bwahise butangaza ko butazongera kohereza intwaro muri icyo gihugu mu rwego rwo gushimangira uburyo butishimiye uwo mwanzuro.

Iki cyemezo kandi ntabwo cyashimishije Abanya-Israel kubera ko ku wa 9 Kanama 2025, abarenga ibihumbi 10 babyukiye mu mihanda ya Tel Aviv, basaba Guverinoma yabo guhagarika intambara muri Gaza ahubwo bakareba uburyo babohora imbohe zigifunzwe na Hamas muri uyu mujyi.

Shahar Mor Zahiro uri mu bigaragambya yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko bari gukora imyigaragambyo mu rwego rwo guha ubutumwa Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ko igihe yakomeza gutera Gaza imbohe zabo zizakomeza kwicwa n’umutwe wa Hamas.

Ati “Dushaka guha ubutumwa Benjamin Netanyahu ko igihe yakomeza gutera Gaza, zimwe mu mbohe zizakomeza kwicwa.”

Biramutse bibaye si ubwa mbere Israel yaba iyoboye Gaza, kuko guhera mu 1986 Gaza yayoborwaga na Israel kugeza mu 2005, ubwo yakuraga ibikorwa byayo byose muri Gaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa