skol
fortebet

Abanya Uganda benshi ntibifuza ko Museveni yakomeza kubabera perezida

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 07, May 2019

Sponsored Ad

skol

Abanya Uganda bagera kuri 54 % ntibifuza ko Museveni yongera kwiyamamariza kuyobora Uganda nkuko ubushakashatsi bw’Ikigo Research World International (RWI), bwabitangaje.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abasaga kimwe cya kabiri cy’ababajijwe muri Uganda, batifuza ko Perezida Yoweri Museveni yongera kwiyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe mu mwaka wa 2021.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko ubushakashatsi bwa RWI bwemeza ko mu baturage 2042 babajijwe, 54 % bavuze ko batifuza ko Museveni yongera kwiyamamaza.

Ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 60 two muri Uganda,bwasohotse ku munsi w’ejo ndetse bwemeza ko abanya Uganda benshi batacyifuza ko Museveni yongera kwiyamamaza.

Nubwo abanya Uganda benshi batishimiye politiki ya Museveni,ishyaka rye rya NRM riherutse kumwemeza nk’umukandida uzarihagararira mu matora ya perezida ateganyijwe muri 2021.
.
Mu bayoboke nibura icumi ba NRM bagiye babazwa mu bushakashatsi, barindwi bagaragaje ko Museveni akwiriye kongera kwiyamamaza mu gihe 88 % by’abatavuga rumwe na Leta babajijwe bavuze ko batabishyigikiye.

Museveni w’imyaka 74 amaze imyaka 33 ayoboye Uganda ndetse byitezwe ko azakomeza kuyiyobora kuko afite imbaraga nyinshi kurusha abamurwanya barimo Bobi Wine,Kiiza Besigye n’abandi.

Ibitekerezo

  • Bamushaka batamushaka azabategeka mpaka apfuye.Muli Afrika hafi ya hose,ni IMBUNDA itegeka.Iyo ufite igisirikare nta muntu ukuvuga.M7 niyiyamamaza,Electoral Commission iziba amajwi,ivuge ko yatowe kuli 98%.Ninde uzavuga?Reba ibyo M7 akorera Bob Wine na Colonel Besigye.
    Ikintu kimwe cyananiye ba Dictators,ni Urupfu.Nirwo rubakuraho.UMUTI wa ba Dictators ni umwe:Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho abategetsi bose bo mu isi,ishyireho ubutegetsi bwayo.Nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga,Imana izaha Yesu ubutegetsi bw’isi yose ayihindure Paradizo.Ibibazo byose biveho,harimo indwara n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Abantu bifuza kuzaba muli iyo Paradizo,Yesu yabasabye "gushaka ubwami bw’imana",aho kwibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,politike,shuguri,etc....Abibera mu byisi gusa ntibashake Imana,Bible yerekana ko Imana itazabazura ku munsi w’imperuka.Mu myaka mike,M7 ntazaba akiriho,azaba yarashaje,ajye mu gitaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa