skol

Abanyakenya 20 batabawe bagiye gucuruzwa ngo bajye kurwanira u Burusiya muri Ukraine

Yanditswe: Saturday 27, Sep 2025

featured-image

Polisi yo muri Kenya yatangaje ko yatabaye abantu 20 bikekwa ko bari bagiye gucuruzwa ngo bahite boherezwa kurwanira u Burusiya mu ntambara buhanganyemo na Ukraine.

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ubutasi bwakozwe hagenzurwa inzu yo gucumbikamo iri i Nairobi, ahafatiwe ibyangombwa birimo impapuro zikoreshwa mu ngendo mpuzamahanga, amabaruwa akubiyemo akazi bateganyirijwe n’ibindi.
Umwe mu bakekwaho uruhare mu gukusanya aba bantu no gutegura ingendo ziberekeza mu Burusiya muri Nzeri n’Ukwakira 2025.
BBC yanditse ko uyu yamaze gushyikirizwa urukiko ruhita rutegeka ko afungwa iminsi 10 mbere kugira ngo polisi ibanze irangize iperereza ryayo.
Mu minsi mike ishize umusore w’Umunyakenya yafatiwe muri Ukraine avuga ko yashutswe ngo yinjire mu gisirikare cy’u Burusiya.
Abagenzacyaha batangaje ko abari bagiye gucuruzwa bavuze ko bari bamaze gusinya amasezerano y’akazi n’ikigo kitavuzwe amazina cyemeraga kubishyurira ibihumbi 18$ birimo aya visa, aho kuba n’ibindi bashobora gukenera.
Polisi yavuze ko abashoboye kujyayo benshi bagiye bagaruka barakomeretse, abandi bikarangira batabashije gusubira iwabo.
Ukraine yavuze ko mu mbohe z’intambara bafashe mu ngabo z’u Burusiya harimo abakomoka muri Somalia, Sierra Leone, Togo, Cuba na Sri Lanka

Abanyakenya 20 batabawe bagiye kugurishwa ngo bajye kurwanira u Burusiya muri Ukraine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa