skol
fortebet

Abanyakenya bari mu myigaragambyo isaba Umuyobozi wungirije wa Polisi kwegura

Yanditswe: Thursday 12, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abanyakenya barakajwe n’urupfu rw’umusore witwa Albert Ojwang wapfiriye muri kasho, bari mu myigaragambyo yo gusaba Umuyobozi wungirije wa Polisi, Eliud Lagat, kwegura.

Sponsored Ad

Ojwang yatawe muri yombi tariki ya 7 Kamena 2025, hashingiwe ku ibwiriza rya Lagat, wamushinjaga guharabika Polisi yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Uyu musore wari impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu yabanje gufungirwa muri kasho iri mu karere ka Homa Bay, nyuma ajyanwa i Nairobi, ari na ho yapfiriye ku munsi wakurikiyeho.

Mbere Polisi yavugaga ko Ojwang yiyahuye, ariko ku wa 11 Kamena, raporo y’abaganga basuzumye umurambo we yagaragaje ko yishwe n’inkoni yakubishwe n’abapolisi.

Kuri uyu wa 12 Kamena, Abanyakenya babyukiye mu myigaragambyo, basaba Lagat kwegura, agakurikiranwa n’ubutabera kuko bahamya ko afite uruhare rukomeye mu rupfu rwa Ojwang.

Aba baturage bagiye ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, aho byateganyijwe ko Minisitiri w’Imari, John Mbadi, amurikira ingengo y’imari ya 2025/2026, bagaragaza ko mu gihe Lagat ataregura, ingengo y’imari itamurikwa.

Umuyobozi wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja, yatangaje ko hari abantu batawe muri yombi nyuma y’urupfu rwa Ojwang, kandi ko nibigaragara ko Lagat na we yagize uruhare muri iki cyaha, na we azegura, akurikiranwe n’ubutabera.

Kanja yagize ati “Umuntu wese bizavugwa ko yagize uruhare mu rupfu rwa Albert Ojwang azabazwa. Umuyobozi wungirije wa Polisi navugwa, azegura kugira ngo iperereza rikorwe.”

Umuyobozi w’urwego wa Kenya rushinzwe ubugenzacyaha (DCI), Mohamed Amin, ku wa 11 Kamena yatangaje ko umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi Ojwang yapfiriyemo ari we wa mbere ukekwaho icyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa