skol

Abanyamategeko 436 basoje amasomo muri ILPD

Yanditswe: Sunday 29, Mar 2026

featured-image

Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD), ryashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 436 bamaze igihe bahabwa amasomo ajyanye n’amategeko mu by’imisoro, ubutabera bw’abana ndetse n’ubumenyingiro mu mategeko.

Ni ibirori byabaye ku nshuro ya 14, bibera ku nyubako ya Intare Cultural Centre, mu Karere ka Nyanza. Byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abasoje amasomo ndetse n’imiryango yabo.

Byitabiriwe kandi na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph na Minisiteri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel.

Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yashimiye abasoje amasomo, abasaba kubaka ubutabera bwifuzwa.

Ati “Igitekerezo cy’ubutabera kiroroshye kucyumva no kugishyira mu bikorwa: Ni uguha buri muntu ibimukwiye. Kubera ko mwe mufite ubumenyi bwisumbuye rero, reka ibyemezo mufata igihe cyose bijye biba bihuye n’amategeko kandi birimo ubutabera, ndetse birenge kuba byubahirije amategeko, ahubwo munarebe ingaruka zabyo.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta wari n’umushyitsi mukuru muri ibi birori, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yagaragaje umumaro wa ILPD mu kwiyuka k’ubutabera bw’u Rwanda, yibutsa ko nyuma ya Jenoside abakozi 37 ari bo bonyine mu Rwanda bari bafite impamyabumenyi mu mategeko ku rwego nk’urw’abasohoka muri ILPD baba bariho ubu, mu gihe abasohotse kuri iyi nshuro ya 14 gusa basaga 10 z’abari mu mwuga Jenoside igihagarikwa, ibishimangira intambwe imaze guterwa.

Yagiriye inama abasoje amasomo yo kuyabyaza umusaruro bereka Abanyarwanda ko ari umwuga wiyubashye kandi ufite uruhare mu bukungu bw’igihugu nk’indi yose.

Ati “Mu Rwanda, imibare y’ibaruramari ry’igihugu igaragaza ko serivisi z’amategeko ziboneka mu cyiciro rusange cya serivisi z’umwuga, ubumenyi n’ikoranabuhanga, kandi cyinjije agera kuri miliyari 368 Frw mu gihe abakorera muri iki cyiciro bangana na 0,8% by’abakozi bose, aho igice kinini gikora mu buryo butanditse, ibigaragaza ko n’ubwo serivisi z’umwuga zigenda ziyongera, hakenewe gushyira imbaraga mu kuzishyira ku murongo no kuzigira izemewe, n’abanyamategeko badasigaye.”

Bamwe mu basoje amasomo babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko, bagiye kuba itara mu mirimo bakora, kuko ubumenyi bahawe bubayobora neza mu kazi kabo ka buri munsi.

Kamanzi Assiel wasoje amasomo y’ubumenyingiro mu mategeko, yavuze ko ubusanzwe yari yarize ubwubatsi, ariko ubu akaba yarashinze ikigo kijya inama mu bijyanye n’amategeko y’ubutaka na notariya mu by’ubutaka. Mbere yo kwiga amategeko yakoraga ahuzagurika, ariko ubu agiye kujya abikora kinyamwuga.

Ati “Nakoraga mu buryo bwa kimeza, ariko ubu ngiye kujya nkora ntajya hirya y’icyo itegeko riteganya, bitume abasaba serivisi iwanjye n’abaza guharanira uburenganzira bwabo bahabwa serivisi zikurikije amategeko.”

Yakomeje avuga banungukiyemo uburyo bwo kumvikana hatisunzwe inkiko, avuga ko abapfa imbibe z’ubutaka bakunze kurangwa no guhangana, akaba yiteguye kujya ahosha amakimbirane binyuze mu butabera nsanasano yahuguriwe.

Uwera Marie Jeannette wasoje amasomo y’amategeko arebana n’imisoro, yavuze ko mu kazi yakoraga mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) yajyaga ahura n’imbogamizi mu gukora iperereza ku byanyereza imisoro y’igihugu, agahamya ko kubikora yarabyize afite n’impamyabushobozi bizarushaho koroha no kubinoga, bakajya babasha kuyobora abasora n’abasoresha bose bakoroherwa n’inshingano zabo.

Prof. Sam Rugege, wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yagarutse ku byiza by’ubutabera butisinze inkiko n’uburyo bushyizwemo imbaraga muri gahunda ya NST2.

Yagaragaje ko nk’uko Inkiko Gacaca zatanze umusaruro, abantu bakwiye kumva no kwizera gahunda y’ubutabera butisunga inkiko, kuko bufasha mu kongera kunga abagiranye ikibazo bakabana mu mahoro.

Yeretse abanyamategeko basoje amasomo muri ILPD kutajya batinya kubwira abakiliya baburanira ibyiza by’ubuhuza mu manza babafashamo, kuko bigirira akamaro impande zombi.

Kugeza ubu abasaga 5000 barangije muri ILPD, bamaze kujya ku isoko ry’umuriro mu nguni nyinshi z’igihugu mu by’amategeko, bakaba bakomeje gufasha mu kubaka urwego rw’ubutabera rutajegajega.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa