Abanyamategeko hafi 400 batsinze ikizamini cyo kuba abacamanza mu bice bigenzurwa na AFC/M23
Yanditswe: Tuesday 04, Nov 2025
Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko abanyamategeko 378 batsinze ikizamini cyo kuba abacamanza mu bice byo mu Burasirazuba bwa RDC rigenzura.
AFC/M23 yateguje ko mu rwego rwo kurwanya no gukumira ibyaha mu bice igenzura mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, iteganya gushyiraho inzego z’ubutabera, zizakorana n’iza gisivile n’iza gisirikare.
Kugira ngo ibyo bishoboke, muri Kanama 2025 hashyizweho komisiyo yihariye ishinzwe gutegura iyi gahunda, Delion Kimbulungu Mutangala uri mu banyamabanga ba AFC/M23, agirwa Perezida wayo.
Iyi komisiyo ku bufatanye n’inzobere mu mategeko, yateguye ibizamini by’abanyamategeko bifuza kuba abacamanza mu rwego rw’ubucamanza. Ibi bizamini byabaye tariki ya 14 Nzeri 2025 byitabiriwe n’abakandida 465 bari bujuje ibisabwa.
Gutangaza urutonde rw’abanyamategeko batsinze iki kizamini ni integuza yo gutangiza inzego z’ubutabera zigengwa na AFC/M23 mu gihe cya vuba.
AFC/M23 yatangaje ko ari intambwe ikomeye mu kubaka urwego rw’ubutabera rwizewe, rukora kinyamwuga kandi rushyira imbere abaturage.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *